Tuesday, October 15, 2024
spot_img

Latest Posts

Rubavu: Polisi yarashe umunyeshuri wari ugiye ku ishuri biteza impaka

Nyuma y’uko umupolisi arashe umwana wari ugiye ku ishuri, ubuyobozi bwa Polisi ku rwego rw’Igihugu bwagiye guhumuriza abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi.

Amakuru avuga ko abapolisi bakorera muri uyu Murenge wa Bugeshi ubwo barimo bashakisha abakora magendu bazwi ku izina ry’abacoracora, barashe umwana wari ugiye ku ishuri.

Amakuru avuga ko ngo uyu mwana aturuka mu muryango uvugwaho magendu.

Uburakari bwafashe abo muri uwo muryango, bashyamirana na Polisi bafata umurambo bawujyana iwabo.

Umuyobozi Wungirije wa Polisi ku rwego rw’Igihugu, ushinzwe Operasiyo, CP Vincent Sano, mu ijambo yagejeje ku baturage yavuze ko iki gikorwa cyabaye cyababaje Polisi.

Yagize ati: “Muri iyo Operasiyo ntabwo byadushimishije, twese tuba twababaye kubera ko byagenze gutyo.”

Yavuze ko abaturage bakwiye kubaha inzego z’umutekano, ntibazitere amabuye, ahubwo ko bakwiye gukorana n’inzego z’umutekano zose.

Yagize ati: “Twebwe iyo turi mu kazi nijoro, mu mwijima tuba turyamiye amajanja ducunze umutekano wanyu mwese, ari abanyerondo mwitoreye, abashinzwe umutekano mu midugudu, ari abapolisi n’abasirikare dukora ku manywa na nijoro ngo tubone umutekano, umutekano ntituwufite se?… Umutekano turawufite ibigenda nabi, ibi byabaye turabashakira umuti dufatanyije namwe mwese.”

Yakomeje avuga ko nta mupolisi wahutse mu baturage ngo arase, (abaturage bavugira rimwe bagaragaza ko batishimye), akomeza avuga ko umupolisi yarashe abantu yahagaritse nijoro (abaturage bavugira rimwe bavuga ko byabaye ku manywa).

CP Sano yasabye abaturage ko igihe umupolisi cyangwa undi ushinzwe umutekano abahagaritse, bakwiye guhagarara, aho gutera ibisongo, amabuye cyangwa kwiruka.

Yagize ati: “Umucengezi asa natwe, uramutse wirutse umupolisi yagutandukanya n’umugizi wa nabi gute? Iyo uwo twakekaga ko ari umugizi wa nabi yirutse, nta kundi turarasa.”

Yongeyeho ko ibikorwa by’iterambere abaturage bageraho babikesha umutekano, avuga ko amasasu atari yo yonyine ahungabanya ko na magendu ihungabanya umutekano.

Yagize ati: “Ndababona mwababaye, natwe twababaye, twaretse akazi ngo tuze twifatanye namwe, ako kababaro kareke gukomeza kudufata ngo mukore amakosa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye abaturage ko ubuyobozi bwababajwe n’uko umunyeshuri yarashwe, ariko ko yarasiwe mu baforoderi.

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bugiye gufatanya n’umuryango wa nyakwigendera kumushyingura, asaba abaturage kudahishira amakuru ajyanye na magendu.

Abaturage bakomeza bavuga ko umwana warashwe, yari agiye gusubira mu masomo.

Umuyobozi Wungirije wa Polisi ku rwego rw’Igihugu, ushinzwe Operasiyo, CP Vincent Sano, yihanganishije abaturage
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye abaturage kudahishira ibyaha
Impagarara ni nyinshi mu baturage

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU