Monday, October 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Umusirikare Mukuru wayoboraga umutwe udasanzwe w’Ingabo za Iran yaburiye muri Liban

Brigadier General Esmail Quaani, wayoboraga umutwe udasanzwe w’Ingabo za Iran, Quds, yaburiwe irengero nyuma yo gusura Umujyi wa Beirut, umaze iminsi ugabwaho ibitero n’Ingabo za Israel.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko amakuru y’ibura ry’uyu musirikare, byayahamirijwe n’abasirikare babiri bakuru bo mu ngabo za Iran. Abo batangaje ko amaze iminsi irenga 7 yaraburiwe irengero.

Brig Gen Quaani yasuye Umurwa Mukuru wa Liban, Beirut, nyuma y’ibitero Israel yahagabye, byasize yivuganye Sayyed Hassan Nasrallah wari Umuyobozi Mukuru w’Umutwe wa Hezbollah.

Bivugwa ko ubwo Brig Gen Quaani yaburirwaga irengero, yari mu Majyepfo ya Beirut mu gace ka Dahiyeh. Icyo gihe Israel yarimo irasa muri ibyo bice, igambiriye kwica Hashem Safieddine wari umaze igihe gito afashe inshingano zo kuyobora Hezbollah.

Hashem Safieddine na we amaze igihe yaraburiwe irengero nyuma y’ibyo bitero.

Brig Gen Esmail Quaani kuva mu 2020 yari Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe w’Ingabo za Iran, yari yasimbuye Gen Qassem Soleimani wiciwe muri Iraq mu 2020, yishwe n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Magingo aya hari impungenge z’uko uyu musirikare na we yaba yariciwe mu bitero Israel ikomeje kugaba ku mutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!