Saturday, October 5, 2024
spot_img

Latest Posts

Igisasu cyatezwe n’abanyamerika mu ntambara ya kabiri y’isi cyaturikiye mu buyapani

Igisasu cyatezwe mu ntambara ya kabiri y’isi cyaturikiye mu buyapani ku kibuga cy’indege cya Miyazaki mu majyepfo ashyira mu burengerazuba bw’ubuyapani.

Iki gisasu kikaba cyaturitse kuri uyu wa gatatu tariki 02 ukwakira 2024. Iki gisasu kikaba cyari gitabye mu muhanda ukoreshwa n’indege zigiye guhaguruka cyangwa igihe zururutse.

Amakuru ava mu buyapani avuga ko kubw’amahirwe nta bagenzi benshi bari bari kuri icyo kibuga, nta ndege zari ziri gukoresha icyo kibuga, zaba izururutse cyangwa izigiye guhaguruka. Gusa iki gisasu cyasize umwobo munini aho cyaturikiye.

Ibi byatumye iki kibuga cy’indege gifungwa, ingendo 70 zirasubikwa.

Abashinzwe umutekano muri iki gihugu bavuze ko iki gisasu ari icy’abanyamerika batabye muri aka gace mu ntambara ya kabiri y’isi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!