Saturday, October 5, 2024
spot_img

Latest Posts

Israel yatangaje ikigomba gukurikira ibisasu biraswa kure yarashweho na Iran

Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israel, yiyemeje guhorera igihugu cye ku bitero by’ibisasu biraswa kure, Israel yarashweho na Iran kuri uyu wa Kabiri taliki 01 Ukwakira 2024.

Ku wa Kabiri Iran yarashe ibisasu biraswa kure 181, bigwa mu gihugu cya Israel, ibyinshi muri byo byashwanyagujwe n’Ikoranabuhanga ry’ubwirinzi rizwi nka Iron Dome, rikoreshwa na Israel.

Iran yatangaje ko yabikoze yihorera kuri Israel, nyuma y’urupfu rw’umuyobozi w’Umutwe wa Hezbollah, Hassan Nasrallh, uherutse kwicirwa mu bitero Israel yagabye kuri Liban ndetse n’urupfu rw’umuyobozi wa Hamas, Ismail Haniyeh, wiciwe muri Iran mu mpera za Kanama uyu mwaka.

Minisitiri Netanyahu yavuze ko Iran yakoze ikosa rikomeye cyane kandi ko igomba kuzabyishyura.

Ibisasu byarashwe ku bigo bya gisirikare n’ikibuga cy’indege gihagurukiraho indege za gisirikare zijya kurasa Hezbollah muri Liban, nk’uko Iran yabitangaje.

Israel ntabwo yatangaje niba hari ibyangijwe n’ibyo bisasu, ariko Netanyahu yavuze ko nta kidasanzwe byakozwe.

Magingo aya byitezwe ko intambara ishobora kurushaho gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo hagati, kuko Israel iratangaza uburyo izakoresha yihorera.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!