Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Karongi: Minisitiri w’uburezi ari kumwe n’abandi bayobozi bayoboye inama y’uburezi.

Minisitiri w’uburezi Joseph NSENGIMANA hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Claudette IRERE na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba DUSHIMIMANA Lambert bayoboye inama y’uburezi iganira ku itangira ry’umwaka w’amashuri 2024/2025, imbogamizi n’ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta Claudette IRERE yasabye ko isuku yimakazwa mu mashuri, yibutsa ko ari ingenzi mu buzima busanzwe bw’abanyeshuri, kandi ko muri iyi minsi hari indwara zitandukanye zigenda zaduka, isuku ikaba iza ku mwanya wa mbere mu ngamba zo kwirinda.

Abitabiriye iyi nama y’uburezi yahuje Minisiteri y’Uburezi n’Intara y’Iburengerazuba baganiriye byinshi birimo imitsindire muri 2023/2024 no kwimakaza isuku mu mashuri. By’umwihariko biyemeje gukomeza gushyigikira gahunda ya #DusangireLunch kuko gufatira ifunguro ku ishuri bifasha kugarura abana mu mashuri.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!