Sunday, October 6, 2024
spot_img

Latest Posts

Rutsiro : Meya yageneye ubutumwa abaturage mu gihe harimo gututumba imvura nyinshi

Akarere ka Rutsiro mu Murenge wa Mukura mu Kagari ka Mwendo niho hatangirijwe igihembwe cy’ihinga 2023-2024A

Akarere ka Rutsiro ku bufatanye n’umuryango wa ARCOS(Albertine Rift Conservation Society),ubwo hatangizwa igihembwe cy’ihinga 2023-2024A hatewe ibigori mu materasi ndinganire yatunganyijwe ku bufatanye na ARCOS.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dativa yageneye ubutumwa abaturage ko bakwiriye kwirinda ibiza bishobora guterwa n’imvura mu gihe biteze ko iri hafi kugwa ari nyinshi.

Ni mukiganiro yagiranye n’Umurunga aho yagize ati:”Umushinga ARCOS badufasha kurwanya isuri,ni ibintu twashyize mu ngamba n’ubundi akarere kacu duca amaterasi ndinganire hepfo tugateraho ibyatsi n’ibiti ikindi nanone aka karere ni akarere kabonekaho ibiza, turimo gufatanya na MINEMA aho turimo kuzirika ibisenge by’amazu akomeye ahantu hatari mu manegeka.”

Yakomeje asaba abaturage gutera ibiti. Ati:”Turabasaba kudahinga cyane begereza umuhanda no gukomeza gutera ibiti bivangwa n’imyaka.”

Ku bijyanye no kubona ibiti byo gutera yagarutse ku buryo bwo kubona ibiti bivuye mu baturage ubwabo. Ati:”Umuturage ni we winaza ibiti akaza kubigurirwa mu buryo bwo guhanga akazi. Dufite aho dutegurira ingemwe henshi(Pepeniére) mu buryo bwo kurwanya isuri no kubungabunga amashyamba.”

Ni mugihe mu bihe byatambutse aka Karere ka Rutsiro kagiye kibasirwa n’ibiza ariko minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza ku bufatanye n’uturere igenda ifata ingamba no kugira inama abaturage uko bakwirinda ibiza.

Ibiza biheruka kwibasira aka karere byahitanye abantu batatu byabaye mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa 30 Mata 2024.

Bikaba byari byatewe n’imvura yaguye igasomya ubutaka hakabaho kugwa kw’amazu akagwira abantu.

Akarere ka Rutsiro kagizwe n’imirenge 13, Utugari 62 imidugudu 483, gafite ubuso bwa 1 153.7 km², ni akarere kandi  gatuwe n’abaturage bangana na  369180, ubucucike kuri kilometero kare imwe ni 565.

Rutsiro bifashisha amaterasi ndinganire kubera ubuhaname bw’imisozi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!