Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Mwarimu wasuwe n’umukobwa akanga gutaha bikomeje kumubana agatogo

Akarere ka Nyanza katumijeho umwarimu bikekwa ko yatswe miliyoni ebyiri kugira ngo umukobwa bikekwa ko baryamanye atahe.

Amakuru avuga ko bitangira, umukobwa yaturutse mu Karere ka Nyaruguru asanga umwarimu wigisha mu ishuri ribanza riherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, aho uriya mwarimu yatswe miliyoni ebyiri n’umukobwa kugirango ave mu nzu y’umuhungu unasanzwe unakora i Nyanza.

Umukobwa yari yinangiye ko atava muri urwo rugo maze mwarimu ategura abamotari ava ku ishuri avuga ko aje kwimuka maze abo bamotari bafata uwo mukobwa,ibintu byari mu nzu barabipakira barigendera, banakinga inzu basiga umukobwa hanze.

Inzego z’ubuyobozi zagiyeyo, zimugira inama yo kujya gutanga ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Sitasiyo ya Busasamana.

Umukobwa yagiye gutanga ikirego maze Akarere ka Nyanza nako gafata icyemezo cyo guhamagaza abo bombi.

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE dukesha iyi nkuru avuga ko umukobwa yaje kurwara indwara yo kuva, binaba ngombwa ko ajya kwa muganga banamushyira mu Bitaro.

Mwarimu yitabye Akarere ka Nyanza, kamwohereje kuri RIB Sitasiyo ya Busasamana maze RIB nayo imutegeka kujya kwa muganga akavuza uwo mukobwa nibura agakira.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza NTAZINDA Erasme yavuze ko yatumije bariya bantu ngo hagire igikorwa.

Yagize ati”Abo bantu narabatumije mbahuza na RIB kugira ngo ibagire inama igendeye ku mategeko.”

Uriya mukobwa yari yasanze uriya mwarimu mu nzu y’inkodeshanyo nyirayo we yahise yirukana uwo mukobwa ko atamushaka iwe kuko atakodesheje na we.

Gusa umukobwa we akomeje kwinangira ko atazareka uwo muhungu n’aho arwariye mu Bitaro n’ubwo hari amakuru avuga ko uriya mwarimu yateye inda umwarimukazi bakorana anifuza ko banabana.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!