Home UBUZIMA MINISANTE: Imibare y’abamaze kwicwa na Marburg mu Rwanda yazamutse
UBUZIMA

MINISANTE: Imibare y’abamaze kwicwa na Marburg mu Rwanda yazamutse

Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yatangaje ko ku Cyumweru taliki 29 Nzeri 2024, abantu babiri bishwe n’icyorezo cya Marburg. Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bagera ku bantu umunani.

Mu itangazo MINISANTE yasohoye, ivuga ko abantu 26 ari bo bimaze kumenyekana ko banduye, harimo umunani bapfuye, abari kuvurwa ni 18.

MINISANTE yasabye Abanyarwanda kudakurwa umutima n’iki cyorezo, ariko ibibutsa gushyira mu bikorwa ingamba zo kugira isuku no kwirinda gukoranaho.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza gukora imirimo yabo nk’uko bisanzwe ariko bakita ku isuku no gukaraba intoki n’amezi meza n’isabune.

MINISANTE iributsa Abanyarwanda ko uwakwibonaho ibimenyetso birimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka yakwihutira kujya kwa muganga.

Marburg ifite ubukana bwo kwica uyirwaye ku rugero rubarirwa hagati ya 25% na 90% bitewe n’uburyo uwo muntu yihutishijwe kugera kwa muganga, agahabwa imiti itandukanye, kuko nta muti wihariye irabonerwa.

MINISANTE isobanura ko iyi ndwara idakwirakwira binyuze mu mwuka, ahubwo ko ikwirakwira binyuze mu gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’uyirwaye.

MINISANTE yatangaje ko buri mugoroba bagiye kujya batangaza aho bageze bahangana na Marburg kugeza ubu bataramenya aho yaturutse n’igihe umuntu wa mbere mu Rwanda yaba yaranduriye.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

UBUZIMA

Umugabo arashinja Ibitaro bya Kibagabaga uruhare mu rupfu rw’umwana we

Mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki 31 Werurwe 2025, umugabo witwa...

UBUZIMA

Papa Francis yagaragaye mu ruhame

Kuri iki Cyumweru,Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisiko yagaragaye bwa...

UBUZIMA

Gatsibo -Gasange: Urupfu rwa Uwajeneza rwashenguye benshi

Mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Gasange haravugwa urupfu rutunguranye rw’Umubyeyi witwa...

UBUZIMA

Impinduka zari zitegerejwe mu misanzu ya pansiyo zemejwe bidasubirwaho

Kuri uyu wa Gatanu taliki 13 Ukuboza uyu mwaka, u Rwanda rwemeje...

Don`t copy text!