Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mukura haravugwa inkuru y’umuyobozi w’ishuri watawe muri yombi azira gucunga nabi umutungo w’ishuri.
Uyu muyobozi ni uw’Urwunge rw’Amashuri rwa Gihira (GS.Gihara ),ishuri riherereye mu Murenge wa Mukura,Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba.
Bivugwa ko uyu muyobozi ari gukorwaho iperereza , amakuru agera ku Umurunga avuga ko uyu muyobozi akurikiranyweho gukoresha nabi umutungo w’ishuri ayobora n’ubwo igihe amaze mu bugenzacyaha ntawashatse kukivugaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Kayitesi Dative yemereye umurunga ko uyu muyobozi wa GS.Gihara hari ibyo arimo kubazwa.
Yagize ati:”Muri Groupe Scholaire( Urwunge rw’Amashuri) ni muri Mukura,ni ukuvuga ngo ubundi iyo hagaragaye ibintu bitagenda neza yaba ubuyobozi butagenda neza yaba umuyobozi runaka aba agomba gukurikiranwaho ibyo bigaragara ko bitagenda neza, twasanga aribyo inzego zishinzwe zikabikurikirana ntekereza ko uyu munsi ari gukurikiranwa n’urwego rwubugenzacyaha RIB, ngo turebe ese koko ibyo akurikiranyweho ni byo?.”
Yakomeje avuga ko ashinjwa gucunga nabi umutungo w’ikigo,
Ati:”Wenda ubu ngubu n’ubwo atari yabihamywa harimo gucunga nabi umutungo w’ikigo.”
Yakomeje avuga ko azatubwira ibizava mu iperereza.
Ni mugihe amakuru aturuka aha i Rutsiro avuga ko abagenzuzi b’umutungo (Auditors), bamaze iminsi muri iki kigo cya GS Gihara,naho umuyobozi we akaba,ari mu maboko y’ubugenzacyaha.