Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Huye: Ukekwaho gutega inzoka umwarimu agapfa yatewe n’abanyeshuri bamugira intere

Yankurije Marie Josée w’imyaka 38, umwarimukazi wari utuye mu Murenge wa Mukura, yapfuye by’amarabira ku mugoroba wo ku wa 26 Nzeri 2024 nyuma yo gutambuka inzoka bivugwa ko yari yatezwe.

Ni inkuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 26 Nzeri 2024, aho uyu Yankurije wari utuye mu Mudugudu w’Akabuga, Akagari k’Icyeru, mu Murenge wa Mukura, yapfuye mu masaha ashyira saa mbili z’ijoro, nyuma yo gutambuka inzoka yari yitambitse hafi y’umuryango.

Amakuru avuga ko ngo akimara kuyitambuka ngo yahise acika intege,ibyaje no kumuviramo urupfu.

Abaturanyi ba Nyakwigendera bavuze ko iyi nzoka yari yiriwe itambatamba mu rugo, ngo abantu bakagerageza kuyirukana ariko ikongera ikagaruka.

Ndayisenga Narcisse, wari ucumbitse mu rugo rwa nyakwigendera akaba yanakoranaga ku kigo kimwe cy’ishuri na Yankurije,yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mubyeyi yavuye ku kazi ku mugoroba ameze neza, agahita ajya gusengana na bagenzi be mu rugo rw’umuturanyi we na we bakoranaga.

Nyuma yo kuva mu masengesho nka saa mbili z’umugoroba,yaratashye nabwo ameze neza, ariko ageze mu rugo atambuka inzoka yari iri hafi y’umuryango atayibonye.

Ati “Yamuritse itoroshi abona arayitambutse,ahita abwira abana ngo “ya nzoka ndayibonye”,maze kuva ako kanya atangira gucika intege ubwo, ahita yitura hasi ni ryo jambo yavuze gusa. Kubera ko nanjye nabaga muri urwo rugo ancumbikiye, aza narabyumvise, anitura hasi narabyumvise. Abana batabaje, nanjye mpita mbyuka njya kureba, koko nsanga amaze gupfa batangiye kumwegeranya.’’

Ndayisenga, yakomeje avuga ko uyu mubyeyi bigaragara ko iyi nzoka baba bari bayimuteze kuko ngo uyu nyakwigendera yari afite amakuru ko ihari

Yakomeje avuga ko bahise bamujyana kwa muganga, mu Bitaro bya CHUB, muganga nawe amupimye yemeza ko koko yapfuye.

Abakekwaho ayo marozi basagariwe n’abaturage barakubitwa bikomeye bashaka kwihorera.

Bivugwa ko mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa 27 Nzeri 2024, haje umupfumu agaragaza bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera ko ari bo bamuterereje amarozi.

Ibi byateye uburakari bwinshi abaturanyi harimo n’abanyeshuri bagiye bigishwa na nyakwigendera maze batera urugo rwa Bimenyimana barabakubita cyane,banabicira ihene ebyiri, gusa baza gutabarwa na Polisi.

Abasagariwe n’abaturage bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kabutare.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yagize ati “ Abaturanyi ba nyakwigendera bo bizera ko yarozwe, ari nayo mpamvu ku wa 27 Nzeri 2024, saa kumi n’imwe z’umugoroba,bateye mu rugo rwabo barakomeretsa bikomeye,banabicira ihene ebyiri.’’

Yongeyeho ko Polisi yahise itabara igahosha ako kavuyo ikarokora abashoboraga kuhicirwa,ndetse ikaba yanafashe umwe mu bacyekwa guteza ako kavuyo mu gihe hagishakishwa abandi babigizemo uruhare.
Amakuru avuga ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rwa nyakwigendera.

Nyakwigendera Yankurije asize umugabo n’abana babiri.

Inzoka nyakwigendera yarenze
abatabaye_mu_rugo_rwa_nyakwigendera_agahinda_kavanze_n_urujijo_ku_mipfire_ye_byabashenguye-8

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!