Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Goma: FARDC, Wazalendo na FDLR bongeye kwihuza

Mu gihe hari hashize iminsi Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zidacana uwaka n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, i Goma habereye ubwiyunge hagati y’abarwanyi b’iyi mitwe n’Ingabo z’iki gihugu.

Iyi mirwano ikomeye yari imaze iminsi ihanganishije impande zombi, yaguyemo abantu benshi abandi bafatwa mpiri.

Nyuma y’imirwano yari imaze iminsi ibahanganishije, mu Mujyi wa Goma habereye ubwiyunge bwayobowe na Gen Sikabwe wabaye umuhuza hagati ya FARDC, Wazalendo na FDLR.

Wazalendo yari ihagarariwe n’intumwa 20, FDLR yari yohereje ba Ofisiye bahagarariwe na Major Bizabishaka Bosco, Umukozi w’Ibiro bishinzwe iperereza muri FDLR/FOCA ndetse na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Nkuba Peter Kirimwami na Lit. Gen Fal Sikabwe ukuriye ibikorwa bya Operasiyo mu Karere ka Kivu y’Amajyaruguru na Ituri n’abandi bayobozi ba gisirikare batandukanye.

Impamvu nyamukuru yari yabahuje ni uguhosha umwuka mubi wari umaze iminsi uri hagati ya FARDC, Wazalendo na FDLR, nk’uko amakuru aturuka i Goma abihamya.

Uruhande rwa FDLR ruvuga ko rwatewe mu birindiro byayo biri ahitwa Shove na Mubambiro bivarizwamo abayobozi bakuru, ikaba yaratewe na FARDC ndetse muri iyo mirwano hakaba harafatiwemo abarwanyi 13 ba FDLR barimo Captain Sharma wari ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga ndetse na Sergeant Sankara.

Ku ruhande rwa Wazalendo bo bavuga ko umutwe wa HIBOU wabateye mu birindiro byabo bya APCLS biri ahitwa Rusayu, ku ruhande rwabo hapfa 20, ku ruhande hapfa abarenga 8.

Wazalendo kandi yagabweho ibitero aho yari ikambitse mu gace ka Mugunga na Kibati, baratwikirwa, ariko nyuma baza kuvuga ko bari babitiranyije n’abarwanyi ba FDLR.

FARDC ivuga ko hagiye habaho kwibeshya mu gutandukanya Wazalendo na FDLR, aha rero akaba ari yo mpamvu abarwanyi ba Wazalendo bagiye bagwa muri iyi mirwano.

Guverineri Nkuba Peter Kirimwami yiseguye ku bagize ibyago bakaburira ababo muri iyi mirwano, aho yavugaga ko ibikorwa byo kurasa FDLR bihita bihagarara kuko FDLR na yo ari Wazalendo.

Abari bitabiriye iyi nama bemeje kongera gukorera hamwe mu bikorwa byo kurwanya umwanzi umwe ari we M23 kandi basaba ko abari inyuma y’ibikorwa byakuruye umwuka mubi bagezwa imbere y’ubutabera.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!