Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke: Umwarimu aratabaza kubera gutotezwa na Diregiteri

Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kanjongo ku ishuri rya EP-KAMABUYE, umwarimu aratabaza inzego zishinzwe uburezi ngo zimurenganure. Uyu mwarimu avuga ko arimo gutotezwa n’umuyobozi w’ishuri akoraho.

Uyu mwarimu avuga ko abona uyu muyobozi ashaka kumwikiza akamwirukanisha by’amaherere.
Uyu mwarimu witwa Irihose Elyse yahoze yungirije umuyobozi w’ishuri(Responsable  ) kuri iri shuri rya EP Kamabuye.

Ishuri rya EP Kamabuye mu Murenge wa Kanjongo.

Amakuru agera ku UMURUNGA, avuga ko ubwo uyu mwarimu yari akiri mu nshingano zo kungiriza umuyobozi w’ishuri, yakundaga kubaza ibijyanye n’ibiribwa byagemurirwaga amashuri n’uturere ari cyo ashingiraho avuga ko bitashimishaga umuyobozi bikaba birimo kumugiraho ingaruka magingo aya atakiri umuyobozi.

Avuga ko  umuyobozi w’ishuri rya EP -Kamabuye akomeje kumutoteza kugeza aho akunze kumwandikira amusaba ubusobanuro bwo kutaboneka ku kazi kandi azi aho aba aherereye.
Kimwe mu ibimenyetso atanga, ngo ni uko muri uyu mwaka wa 2024 amaze kumwandikira inshuro eshatu amusaba ubusobanuro bwo kutaboneka ku kazi, nk’uko amabaruwa UMURUNGA ufitiye kopi abigaragaza.

Ibaruwa yandikiwe kuwa 15/04/2024 yagiraga iti:”Bwana IRIHOSE Elyse umwarimu ku ishuri rya Kamabuye.

Bwana,
Nkwandikiye iyi baruwa ngusaba ngo utange ubusobanuro bwaho wiriwe kuwa Mbere 15/04/2024 kuko utabonetse ku kazi ushinzwe ko kurerera igihugu. Ndagusaba kandi gutanga ubusobanuro,ukagenera kopi abo nzigeneye.”

Indi baruwa dufitiye kopi  yanditswe tariki 09/08/2024 yanditswe n’umuyobozi Bwana HARINDINTWARI Samuel, yagiraga iti:” Gusabwa ibisobanuro
Bwana IRIHOSE Elyse umurezi ku kigo cy’amashuri cya KAMABUYE.

Bwana,
Nkwandikiye iyi baruwa ngirango nkusabe,utange ibisobanuro ku mpamvu zikurikira:
-Kutitabira amahugurwa ya Gahunda nzamurabushobozi yateguwe na REB yo kuwa 23-27/07/2024.
-Kuba utarimo kwigisha abanyeshuri bawe watanze muri gahunda ya Nzamurabushobozi yo kuwa 29/07 kugeza 30/08/2024., ku buryo ubu abanyeshuri bawe batari kwiga neza kubera ibura ryawe kandi ari akazi wasabye.

Ndagirango nkwibutse kandi ko ufite indi baruwa igusaba ibisobanuro ku mpamvu zo gusiba mu minsi itangira igihembwe cya Gatatu 2024, gukererwa no gutaha isaha zitageze nk’uko bigaragazwa n’inyomeko ziri kuri izi baruwa.

Ndagusaba rero gutanga ibisobanuro by’izi mpamvu zose zavuzwe haruguru cyangwa ukavuga ko utakiri mu kazi. “

Ni mugihe bivugwa ko uyu mwarimu IRIHOSE Elyse ubwo yasibaga yabanje kumenyesha umuyobozi w’ishuri mu butumwa yamuhaye amubwira ko yarwaye yagiraga ati:”Mwaramutse Diregiteri ntabwo mbonetse mu mahugurwa kubera ikibazo cy’uburwayi ubu ndi kwivuza murakoze.”

Icyateye impungenge uyu mwarimu IRIHOSE Elyse ni uko ubwo uyu mwaka w’amashuri 2024-2025 watangiraga yongeye kwandikirwa amenyeshwa ko ibisobanuro yatanze bitemewe.

Ibaruwa yo kuwa 16/09/2024 igira iti:” Bwana IRIHOSE Elyse Umurezi ku kigo cy’amashuri abanza cya EP KAMABUYE,

Kumenyeshwa ko ubusobanuro bwawe watanze butemewe.

Bwana,
Nshingiye kubusobanuro bwawe watanze ku ibaruwa wandikiwe igusaba gutanga impamvu zaguteye kutitabira amahugurwa ya gahunda nzamurabushobozi, gukererwa no gutaha isaha zitageze.

Ndagirango nkumenyeshe ko ibisobanuro watanze bitahawe agaciro kuko ubeshya,bityo rero ukaba ushyikirijwe akanama ka Discipline.”

Mu gihe uyu muyobozi avuga ibi, umwarimu avuga ko abeshya kuko yari  yamumenyesheje  ko arwaye n’ubwo Umuyobozi yanze kwemera ko uyu IRIHOSE Elyse yari arwaye.

Icyemezo cya muganga kigaragaza ko  uyu mwarimu yivurije ku Bitaro bya Gisenyi ku itariki ya 23/07/2024  agahita ahabwa ikiruhuko cy’iminsi itanu yahawe na muganga.
Sitati yihariye igenga abarimu ivuga ko iyo wasabwe ibisobanuro mu  ngingo ya 109: Kwisobanura
Umuyobozi afite ububasha bwo guhana
umwarimu asaba umwarimu wagaragaweho ikosa gutanga ibisobanuro ku ikosa akekwaho.
Umwarimu atanga ibyo bisobanuro mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) y’akazi, uhereye igihe yaboneye urwandiko rumusaba kwisobanura.
Umuyobozi wasabye umwarimu kwisobanura amumenyesha ko ibisobanuro yatanze byumvikanye cyangwa bitumvikanye mu gihe kitarenze iminsi icumi (10) y’akazi, ibarwa uhereye igihe umwarimu yagejeje ibaruwa itanga ibisobanuro ku muyobozi wabimusabye.
Iyo icyo gihe gishize umwarimu ataramenyeshwa mu nyandiko umwanzuro ku bisobanuro yatanze ibisobanuro bye bifatwa nk’aho byumvikanye kandi byemewe.

Ukurikije ibiteganywa n’amategeko agenga abarimu,NESA na REB bagenzura iki kibazo ntawe uhutajwe.

Umwe mu barimu batifuje ko imyirondoro yabo imenyekana ,yatunguwe no gusanga uwahoze yungirije umuyobozi ariwe uri kwandikirwa amabaruwa ya burikanya babibona nko gushaka kumwikiza umwe ati:”Ukurikije ko ariwe wahoze amwungirije,none akaba ari kumwandikira buri kanya isaha n’isaha azamwikiza pe! Gusa icyo nibuka aherutse gusanga tugaburira abana bamwe,amugira inama ko bitugora kwigisha abana batariye none kuko umuyobozi niwe umufiteho ububasha aramwikiza da.

Mu gushaka kumenya icyo uyu muyobozi w’ishuri Bwana HARINDINTWARI Samuel abivugaho mu gutoteza uyu mwarimu, mu nshuro zose twamuhamagaye  ntabwo yabashije kwitaba telefone yacu.

UMURUNGA twavuganye n’Ubuyobozi bw’Itorero ry’ADEPR  ari nabo ba nyiri iki kiho batubwira ko iyo habaye itotezwa binyuzwa mu nzego z’ubuyobozi.

Mu gihe uyu IRIHOSE Elyse yageneye kopi Ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR kugeza magingo aya ntawe urafata icyemezo ku kibazo umuyobozi akomeje kumukurikiranaho atemera ubusobanuro bwe.

Umuyobozi w’itorero ADEPR Tyazo rishinzwe ishuri yakomeje avuga ko bakunda inzira y’ibiganiro nkuko basanzwe bakemura ibindi bibazo.
Ati:”Mumurangire inzira y’ibiganiro nibwo buryo bwiza.”

Umurunga twamubajije icyo yizeza Bwana IRIHOSE Elyse ati:”Ni ukuvuga ngo nayoboke inzira y’ibiganiro kuko nibwo buryo bwiza, yigaragaza ko inzego zisanzwe zisuzuma ibibazo zitabisuzumye neza kuko iyo bigiye mu itangazamakuru nicyo biba bisobanuye.”

Twamubajije impamvu yasabwe ibisobanuro,akabitanga umuyobozi akongera kumubwira ko bitemewe muri kopi itorero rifite, ati:”Arumva iyo umuyobozi akwandikiye hari nyir’ikigo hari  umuyobozi w’umurenge hari ushinzwe uburezi ku murenge izo nzego zose zirahari,ushinzwe uburezi mu karere izo nzego zose umuntu aba ashobora kuzijyamo,uwarenganyijwe akarenganurwa.” 

Ibi uyu muyobozi arabivuga kandi aba bose baragenewe kopi z’iki kibazo.

Akomeza avuga ko nta muyobozi w’ikigo ushobora kurenganya umuntu ngo birangirire aho ngaho kandi izindi nzego zihari.

Ni mugihe ubuyobozi bw’itorero bifuzaga ko bagana iy’ibiganiro kandi baranze kugira icyo babikoraho ubwo yasubizaga amabaruwa yose yahawe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke  Bwana Muneza Placide yatangarije Umurunga ko atazi iki kibazo kiri muri iki kigo cya EP Kamabuye,mu gihe  akarere kagenewe kopi kakazakira.

Ati:”Ntabwo nkizi, keretse mubajije abantu bashinzwe ibyo mu burezi.”

Avuga ko itotezwa mu kazi ritakibaho.
Ati:”Ese ibyo biracyabaho? kubera iki uwo  mwarimu nibura ataje ngo arebe ubuyobozi ngo tumufashe bikemuke! Kwandika reka tubireke iyo aza akareba ubuyobozi?”

Yatwijeje ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bazindukira muri iki kigo ejo kuwa Gatatu tariki 25/09/2024 maze bagasuzuma ikibazo gihari kigashakirwa igisubizo kirambye.

Umurunga.com twifuje kumenya icyo abashinzwe uburezi mu Karere ka Nyamasheke babivugaho maze tuvugisha ushinzwe uburezi muri aka karere Bwana HABYARIMANA Emmanuel.

Tumubajije niba azi iki kibazo ati:”Byansaba  kubanza kureba.”

Twifuje kumenya icyo akarere gateganya kuri iki kibazo mu rwego rushinzwe uburezi ati:”Aho ni ugukurikirana tukamenya uko ibibazo kimeze.”

Mu kiganiro yahise afata imyirondoro y’umuyobozi n’umwarimu bafitanye ikibazo ndetse n’amatariki yatangiweho ayo mabaruwa.

Atwizeza ko agiye kubikurikirana maze akazaduha igisubizo kirambye.

Ni mugihe muri aka karere tariki ya 12/09/2024 mu ishami rishinzwe uburezi nabwo hamenyekanye ikibazo cy’umuyobozi w’ishuri washinze ishuri agashaka kujyanayo abarimu boherejwe na Leta. Kugeza ubu dutegereje igisubizo uko akarere ka Nyamasheke bagikemuye tukazabibagezaho mu nkuru zacu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!