Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Polisi yataye muri yombi abanyamakuru babiri bari mu kazi

Polisi yo muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, yataye muri yombi abanyamakuru babiri bakorera ikigo cya Communication Limited (MRC), ari nacyo gifite Ikinyamakuru Mwananchi.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko aba banyamakuru batawe muri yombi na Polisi ku wa Mbere taliki 23 Nzeri 2024, ubwo bari mu kazi barimo batara inkuru zijyanye n’imyigaragambyo yari yateguwe n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Tanzania Madame Samia Suluhu Hassan.

Abo banyamakuru batawe muri yombi harimo uwafataga amashusho witwa Lawrence Mnubi hamwe n’uwitwa Michael Matemanga.

Abo bose bari bafite amakarita y’akazi ndetse n’ibikoresho bifashishaga mu gutara inkuru.

Si abo gusa bivugwa ko Polisi yataye muri yombi, ngo hari n’abandi bantu bagera kuri 14 yafunze barimo n’abayobozi bakuru b’ishyaka Chadema nka Freeman Mbowe na Tundu Lisu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!