Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Amerika ishobora kuba igiye kongera ingabo mu burasirazuba bwo hagati

Ibi bivuzwe nyuma yuko umutwe wa Hezbollah, usanzwe ubarizwa mu majyepfo y’igihugu cya LibanĀ  ukomeje guhangana n’ingabo za Israel aho izi mpande zombi zishobora kwinjira mu ntambara yeruye.

Amerika isanzwe ifite ingabo ibihumbi mirongo ine (40) muri icyo gice cy’uburasirazuba bwo hagati, ariko bikaba bivugwa ko izongera uwo mubare, nubwo hadatangazwa umubare w’abasirikare Amerika izongeraho, usibye ko harimo abarwanira mu mazi.

Amerika yasabye kandi abaturage bayo bari mu gihugu cya Liban kuvayo inzira zikigendwa, nyuma y’uko Israel irashe ibisasu bikomeye muri icyo gihugu bigahitana abarenga 492 harimo n’abana 32. Amerika yatanze umuburu ivuga ko mu minsi iri imbere kubona indege iva muri Liban bitazaba byoroshye, bityo isaba abaturage bayo kuva muri icyo gihugu byihuse.

Israel yarashe ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah yifashishije ibisasu bikomeye kandi biremereye, igatangaza ko byari bigamije kwangiza aho uyu mutwe wa Hezbollah wari gukoresha urasa muri Israel.

Israel isanzwe iri mu ntambara na Hamas, gusa Hezbollah ni umutwe ukomeye cyane kandi ufite ubushobozi buhambaye, byaba mu bikoresho cyangwa abarwanyi dore koĀ  ufite abarwanyi barenga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150). Intambara yeruye na Israel ishobora gukurura ibindi bihugu birimo Iran yamaze gutanga umuburo, ivuga ko Israel izahura n’ibibazo nikomeza ibitero byayo mu majyepfo ya Liban.

Kongera ingabo mu burasirazuba bwo hagati hari abadatinya kubifata nk’ikimenyetso cy’uko intambara hagati ya Hezbollah na Israel ntakizayibuza kubaho, ndetse ko mu gihe kandi bitagenda neza ku ruhande rwa Israel, Amerika yiteguye kuba yayifasha.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!