Monday, September 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Rwanda: Incamake y’amakuru y’ingenzi yaranze uburezi mu cyumweru dusoje ( 16-22/09)

Mu cyumweru dusoje cya tariki ya 16-22 Nzeri 2024 mu burezi bw’u Rwanda havuzwe inkuru zitandukanye.Umurunga tubagezaho amakuru yose yaranze uburezi mu cyumweru ariko mu buryo bw’incamake.

1. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024 mu Karere ka Gasabo umwarimu kugeza ubu ufungiye kuri sitasiyo ya RIB yasanze umuyobozi w’ishuri mu biro aramuhondagura.

Inkuru irambuye:

https://umurunga.com/2024/09/22/gasabo-umwarimu-akurikiranyweho-gukubita-diregiteri/

2. Diregiteri Zirimabagabo wavuzweho gushinga ikigo cyigenga agasahuriramo umutungo wo mu kigo cya Leta asanzwe ayobora, ni umwe mu bayobozi b’amashuri 46 mu gihugu cyose, batumiwe igitaraganya I Kigali kuri REB, ngo basobanure ibijyanye n’amafaranga yakoreshejwe muri gahunda nzamurabushobozi.

Inkuru irambuye:

https://umurunga.com/2024/09/19/menya-abayobozi-bamashuri-46-basabwe-kuzana-raporo-kuri-reb-ya-gahunda-nzamura-bushobozi/

3. Minisitiri w’uburezi Joseph NSENGIMANA zzimwe mu mpinduka yatangaje agiye gukora, ni uguhindura uburyo amanota y’ibizamini bya Leta atangazwamo kuko ngo yabonye harimo ikibazo gikomeye.

Inkuru irambuye:

https://umurunga.com/2024/09/22/uburyo-amanota-atangazwa-bugiye-guhinduka/

4. Iki cyumweru dusoje gisize uturere twinshi twari tumenyereweho guhemba abarimu mbere ya tariki 20 tutarahemba. Ibi ahanini byatewe n’ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya baherutse guhabwa akazi mu minsi ishize. Uturere tumwe na tumwe twatinze gutanga amabaruwa ashyira mu kazi aba barimu, ibi bica amarenga ko imishahara y’abarimu y’uku kwezi kwa Nzeri mu turere tumwe na tumwe ishobora kuzatinda ukurikije igihe yatangirwaga.

Hano ariko uhita wibaza impamvu hari uturere kugeza ubu twamaze guhemba kandi na two twarakiriye abarimu bashya. Ibi bikagaragaza itandukaniro ry’imikorere y’uturere.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!