Monday, September 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Gasabo: Umwarimu akurikiranyweho gukubita Diregiteri

Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Jali ku ishuri ryitwa GS.Agateko haravugwa umwarimu wahohoteye  umuyobozi w’ishuri,akamukubita akamwandagaza, ubwo yari aje kumusaba serivisi yo kumuha icyangombwa.


Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki 20 /09/2024.

Amakuru avuga ko  uyu mwarimu yagiye kureba umuyobozi w’ishuri ashaka icyemezo cy’akazi maze birangira atangiye kumuhondagura,abenshi bibajije ikibazo cyatumye uyu mwarimu akubita umuyobozi we.

Amakuru agera ku umurunga avuga ko uyu mwarimu yagejejwe mu bugenzacyaha ngo akorerwe dosiye.

Ni mugihe hakunze kumvikana abarimu biremamo udutsiko ngo barwanye umuyobozi w’ishuri, cyane iyo akunda kubabaza inshingano zabo mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

Umurunga twifuje kuvugisha umuyobozi wa GS.Agateko Bwana Muyoboke Salongo maze yanga kugira byinshi atubwira agira ati:”mwavugisha umurenge cyangwa akarere bakagira icyo babatangariza kuri ibyo.”

Twagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali Bwana IYAMUREMYE François tumubaza niba umwarimu yaba yarahohoteye umuyobozi w’ishuri maze atubwira ko bikiri mu bugenzacyaha(RIB).

Ati:”Ntabwo nabyemeza biri mu bugenzacyaha ,RIB niyo irimo kubikurikirana yatangaza byinshi kuri byo.”

Yirinze kugira byinshi atangaza kubera ko byamaze kugera mu bugenzacyaha.

Mu kiganiro cyihariye Umuvugizi  w’Umujyi wa Kigali ari nawe ufite uburezi mu nshingano ze yahamirije Umurunga aya makuru.

Madamu Ntirenganya Emma Claudine Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali,yagize ati:” Yego niko byagenze hari umwarimu ngo yasabaga icyangombwa,asobanura ko umuyobozi yakimwimye, hanyuma aramukubita.”

Akomeza avuga ko ikibazo kiri mu bugenzacyaha ariho uyu mwarimu ari.

Yakomeje atanga inama ku barimu mu kwita no kubungabunga ireme ry’uburezi mu gihe turi gutangira umwaka w’amashuri 2024-2025, abibutsa ko umurezi ari umuntu wihariye.

Yagize ati:”Inama tugira abarezi, umurezi ni umuntu wihariye ni umuntu urera abana ni umuntu ukwiriye kuba azi gufata umujinya we.”

Akomeza avuga ko wagana ubuyobozi bwisumbuye mu gihe ubangamiwe n’umuyobozi w’ishuri.

Ati:”Niyo umuyobozi yaba yakurenganyije ntabwo igisubizo ari ukumukubita,ahubwo ni ugushaka uko ukemura ikibazo cyabaye  ukaba wajya ku buyobozi burenzeho kuruta ko warwana.”

Yavuze ko uba ugomba gutanga urugero rwiza nk’umurezi mwiza.

Ati :” Ntabwo waba uri gutanga urugero rwiza ku bana urera ariko kandi umuntu yakwibaza niba abana urera utabibakorera ubu rero n’ubwo ubushinjacyaha buri kumukurikirana natwe ku ruhande rwacu nk’ubuyobozi, ubuyobozi bw’akarere turaza kubijyamo tubigenzure neza turebe imyitwarire ye turebe uko isanzwe ihagaze turebe niba koko ari umuntu ukwiriye gukomeza kuba umurezi.”

Yakomeje ashishikariza abarezi ko bagomba kuba intangarugero ati:”Turashishikariza abarezi kuba intangarugero ku bana barera, kandi abana bagomba kubarera neza turabizi abana bagira amakosa,uramutse ubigiyemo ufite umujinya uza hato na hato ntabwo byakunda bagomba kubizirikana.”

Umurunga twamubajije ku barimu batajya bemera ibyemezo abayobozi babafatira abagira inama agira ati:”Ndababwira bombi abarimu n’abayobozi ni byiza kumvira abakuyobora.”

Yibukije ko iyo usuzuguye umuyobozi uba usuzuguye uwamushyizeho.

Ati:”Akenshi hari igihe umuntu yibwira ko   asuzuguye umuyobozi ukibagirwa ko uba usuzuguye abamushyizeho, iyo urimo gusuzugura umuyobozi utuma ibintu bitagenda neza.”

Akomeza asaba ko kugira ngo ibintu bigende neza uba ugomba kubaha umuyobozi wahawe avuga ko iyo hari ibitagenda uba ugomba gushaka izindi nzira kugira ngo bigende neza kurusha  kwigaragambya ku mategeko ye cyangwa amabwiriza atanga.

Yasabye abayobozi b’amashuri kwandikira umwarimu umusuzuguye ntibibe mu magambo gusa.

Ati:”Iyo umwarimu atarimo gukurikiza amabwiriza, ntabwo biba byiza kubirebera gutyo gusa biba byiza ko umwandikira mu nshuro yagusuzuguye,agasuzuguro ubundi ni ikintu gihanirwa, icya mbere ni ukwandika umubaza kuri ako gasuzuguro dosiye ye igakorwa bigaragaza uko yagiye yitwara.”

Avuga ko iyo utamwandikiye umusaba ubusobanuro abantu bashobora kubifata nko kumugendaho,umubeshyera avuga ko iyo wamwandikiye bishobora kwifashishwa  n’inzego zibifitiye ububasha no gufata ibyemezo.

Akomeza agira inama ku mpande zombi ko iyo umuyobozi akugiriye inama zitumvikana ntabwo ikingenzi ari ukuzisuzugura kuko kuzisuzugura byica byinshi ahubwo uba ugomba gushaka inzego zimukuriye ubimenyesha ugakora akazi nkuko ugomba kugakora.

Naho umuyobozi nawe ubona abantu batumva amabwiriza ye nawe agomba kumenya uburyo abyandika akabigaragaza.

Ni kenshi hakunze kumvikana ukutumvikana hagati y’abarezi ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri,bimwe na bimwe. Zimwe mu ndangagaciro harimo ikinyabupfura no kubahana.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!