Ku wa Kabiri taliki 18 Nzeri 2024, Ubushinjacyaha ku Urwego Rwisumbuye rwa Rubavu, bwaregeye Urukiko Rwibanze rwa Gisenyi umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana we w’imfura ufite imyaka 13 y’amavuko, bumusabira gufungwa by’agateganyo.
Ibi bivugwa ko byabaye ku wa 11 Nzeri uyu mwaka, ubwo umugabo witwa Mvuyekure w’imyaka 39 y’amavuko yagiranaga amakimbirane n’umugore, akamukubita akahukanira mu baturanyi.
Uyu mugabo yasigaranye n’abana be mu nzu, bigeze nijoro afata umukobwa we w’imyaka 13 y’amavuko aramusambanya, bukeye umugore agarutse umwana amubwira ko Se yamujyanye mu cyumba cyabo akahamusambanyiriza.
Uyu mugabo yaburanye ku ifunga n’ufungirwa ry’agateganyo, maze yemera icyaha asobanura ko gusambanya umwana we yabitewe n’ubusinzi kuko yari yanyoye inzoga y’inkorano yitwa umwenya.
Iki cyaha cyo gusambanya umwana kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 14 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.