Intara y’amajyepfo akarere ka Huye hari ibigo by’amashuri bigemurirwa ibishyimbo bihiye,bakavuga ko nabyo bibageraho bitinze,rimwe na rimwe abanyeshuri bakarya uburisho bwo nyine.Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri nti babivugaho rumwe.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri biherereye hafi y’uruganda rwa CONAFO ,ari narwo rutunganya ibishyimbo rukabigeza ku bigo by’amashuri bihiye,bo bavuga ko nta kibazo bafite kuko bibageraho igihe.
Mutangana Fulgence, umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ribanza rya Murunda,yagize ati:”Bitugeraho kare,keretse mu ntangiriro ni bwohabaye ikibazo.Icyakora hari igihe bazanaga ibidahiye neza , ariko nabyo si ko bikimeze.Urebye bimaze kujya mu buryo.”
Ku rundi ruhande ariko,abayobora ibigo biri kure y’uruganda bo bavuga ko bibageraho bitinze.
Nizeyimana Alexis uyobora ikigo cya GS Gishihe giherereye mu murenge wa Kigoma kiri nko mu birometero 24 uvuye ku ruganda rwa CONAFO.
Yagize ati:”Hari igihe bigera saa saba bataratugeraho, nyamara dufite n’abana biga mu ishuri ry’incuke baba bakeneye gutaha saa tanu.”
Kuri iri shuri,gukererwa kugezwaho ibishyimbo bituma n’isaha ya mbere y’amasomo ya nyuma ya saa sita itigwa, kuko iyo bihageze babanza ku bishyushya gatoya mu mboga ziba ziri ku ziko, abana bakarangiza no gukora amasuku mu ma saa munani mu gihe amasomo ya nyuma ya saa sita ubusanzwe ngo atangira saa saba na 45 (13h45).
Nizeyimana Alexis akomeza agira ati:”Hari n’igihe byiza byakarishye cyangwa bifite impumuro itari nziza!Bagombye kwiga uko bitwarwa ku girango natwe bitugereho ari bizima.”
Nizeyimana Alexis avuga ko ikindi yabonye ari uko bihenze ,ati:“Nabaze amafaranga bizadutwara muri iki gihembwe cya mbere, mbona agera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi magana ane na makumyabiri (5,420,000frw). Kandi ubundi ku gihembwe byadutwaraga miliyoni zibarirwa muri eshatu.Ntabwo twigeze tugeza kuri miliyoni enye.”
Akomeza agira:”Leta iduha nka miliyoni zirindwi n’igice yo kugaburira abana ku gihembwe.bishyimbo byonyine bitwaye miliyoni eshanu n’igice, ubwo ni 3/4 bigiye ku bishyimbo gusa.Ibindi tuzabigura iki? Iyo ngengo y’imari ntibyakunda.”
Icyakora ikibazo cy’uko byaba bihenze ntibivugwaho rumwe n’undi muyobozi avuga ko yabikoresheje mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize w’amashuri.
Ati:”Ngo birahenze?Oya! Kandi aribyo bihendutse Sinzi uko imibare y’ababivuga imeze,kuko twebwe tubyifashisha umwaka ushize hagize akantu gasaguka.Bareba ikiguzi cy’ibishyimbo bakibagirwa inkwi bitwara, amazi yo kubiteka,n’amabuye n’imyanda umuntu aba yajugunye.Twe twateganyaga no gushaka undi mukozi,bituma tumwihorera.”
KigaliToday dukesha iyi nkuru bifuje kumenya icyo uru ganda ruvuga ku gutinda kugeza ibishyimbo ku mashuri cyangwa ku kubihageza bitakimeze neza, umuyobozi w’urwo ruganda yanga kugira icyo abivugaho.
Yagize ati:”Mwabajije Akarere? Njyewe nta makuru mfite!.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege avuga ko nta mbogamizi batabona muri gahunda yo kugemura ibishyimbo bihiye mu mashuri.
Yagize ati:”Twe tubikurikirana buri munsi,nta mbogamizi turabonamo.Kandi tureba ibitabangamira imyigire y’abana,tukareba ko n’ubuziranenge bukomeza kubahirizwa.”
Akomeza agira ati:”Kandi ntibinaribwa n’abana gusa, ahubwo no mu ngo, kuko no muri za ‘Supermarket’ bihari kandi bigurwa.”
Umuyobozi w”akarere ka Huye Ange Sebutege avuga ko kugeza ubu ibigo by’amashuri birimo kugabura ibishyimbo bihiye ari 54 kuri 98 abana bigamo bataha,ari nabyo bihahirwa n’Akarere.Ibisigaye 44 ni ibigifite ibyo guteka byasagutse ku mwaka w’amashuri ushize.
Iyi gahunda kandi bayitangije nyuma y’uko mu mwaka ushize hari ibigo 10 bari bayigeragerejemo,bakabona bitanga umusaruro.