Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) cyatumiye abayobozi b’ibigo by’amashuri mu nama ku mitangire ya raporo y’ikoreshwa ry’amafaranga muri gahunda nzamurabushobozi,ni amashuri agera kuri 46.
Ni mugihe hirya no hino humvikanaga abarezi bavuga ko batarahabwa amafaranga bari bagenewe muri iyi gahunda nzamurabushobozi nyamara REB yari yarayohereje ku mashuri yabo.
Ni uturere 12 dufite ibigo abayobozi bagomba kwitaba bagera kuri 46.
Ibaruwa yagiraga iti:
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze(REB) cyashyize mu bikorwa Gahunda Nzamurabushobozi mu mashuri ya Leta n’afashwa na Leta kuva ku wa 29 Nyakanga kugera ku wa 30 Kanama 2024.REB yatanze uburyo bwo gufasha abanyehuri bahabwa ifunguro ku ishuri muri icyo gihe bakurikiranaga guhunda nzamurabushobozi yakozwe mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/24.Ibigo by’amashuri nabyo byakurikiranye iyo gahunda ndetse bisabwa no gukoresha neza amafaranga yoherejwe kuri ibyo bigo bityo nyuma y’ishyirwa mu bikorwa bya gahunda nzamurabushobozi bazashyikirize REB raporo y’imikoreshereze y’ayo mafaranga ndetse na raporo ijyanye n’imyigire n’imitsindire y’abanyeshuri bakurikiranye iyi gahunda.
Ni muri urwo rwego mbandikiye ngira ngo ntumire abayobozi b’amashuri yakiriye amafaranga (training centers) ndetse n’abayobozi b’amashuri yahawe amafaranga yo kugaburira abana bakurikiranye gahunda nzamurabushobozi bataratanga raporo y’imikoreshereze y’amafaraba hawe ndetse na raporo y’imitsindishirize y’abanyeshuri mu bigo bayobora mu nama kugira ngo batange raporo mbere y’uko yoherezwa ku zindi nzego.Inama izabera ku cyicaro cya REB ku wa Kane tariki ya 19/09/2024 guhera saa tatu zuzuye(09:00 am).
Basoza basaba abazaza bose kuzaza bitwaje izo raporo zombi uko ari 2
Ku mugereka hashyirwaho urutonde rw’abayobozi b’amashuri bakiriye amafaranga n’abayobozi b’ibigo byakiriye ayo mafaranga yo kugaburira abanyeshuri batatanze raporo zasabwaga.
Aba bakaba basabwe kuzana raporo y’uko abana batsinze n’uko amafaranga yakoreshejwe mu gihe hakorwaga iyi gahunda ya nzamurabushobozi izwi nka (Remedial Program).
Ibi byatunguranye kuko abarimu batarahabwa amafaranga bari bagenewe babwirwaga n’abamwe mu bayobozi b’amashuri ko REB itaroheteza amafaranga.