Home Economy Umusaruro mbumbe w’u Rwanda warazamutse ugera kuri miliyari 4,525 RWF.
EconomyUBUKUNGUUDUSHYA

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda warazamutse ugera kuri miliyari 4,525 RWF.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse, ukava kuri miliyari 3,972 RWF wari uriho mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023 ukagera kuri miliyari 4,525 RWF mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2024.

Kuri uyu wa mbere ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko serivisi zihariye 47% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda, ubuhinzi bukiharira 25% naho inganda zikiharira 21%

Iyi mibare y’i kigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare , NISR, ivuga ko urwego rw’ubuhinzi rwazamutseho 7%, muri iki gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2024, urwego rw’inganda ruzamukaho 15% naho urwego rwa serivisi ruzamukaho 10%.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi wazamutseho 8%, bigizwemo uruhare runini n’umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, ariko umusaruro wohererejwe mu mahanga ukaba waragabanutseho 6%.

Izamuka ry’urwego rw’inganda ku gipimo cya 15% byagizwemo uruhare runini n’ibikorwa by’ubwubatsi, aho ibikorwa by’ubwubatsi byazamutse ku kigero cya 18%, ibikorerwa mu nganda byo bizamukaho 17% usibye ko ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byagabanutseho 2%.

Urwego rwa serivisi rwazamutseho 10% muri rusange. Muri uru rwego rwa serivisi, ubucuruzi bwazamutseho 10%, ubwikorezi bwazamutseho 9%, serivisi z’amahoteli zizamukaho 20%, serivisi z’imari zizamukaho 10% naho serivisi z’itumanaho zazamutseho 33%.

 

 

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

InternationalUBUKUNGU

Afurika: Imisoro yashyizweho na Trump yarikoroje

Bitewe n’imisoro Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyiriyeho...

UDUSHYA

Insigamunani:Ibijya gucika inkungu ibijya imbere

Uyu mugani bawuca iyo babonye ingaruka mbi ku kintu cyagizwe ibanze kitabigombaga,...

UDUSHYA

Abadepite barwaniye mu cyumba cy’Inteko bamwe bakoresha ibiturika

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru mu Nteko Ishinga Amategeko ya Seribiya habereye...

UBUKUNGU

Kamonyi:Sobanukirwa Ibitare bya Mashyiga

Mu karere ka Kamonyi Umurenge wa Karama  mu kagari ka Bitare niho...

Don`t copy text!