Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeUBUREZIRwanda: Incamake y'amakuru y'ingenzi yaranze uburezi mu cyumweru dusoje ( 09-15/09)

Rwanda: Incamake y’amakuru y’ingenzi yaranze uburezi mu cyumweru dusoje ( 09-15/09)

Mu cyumweru dusoje cya tariki ya 09-15 Nzeri 2024, mu burezi bw’u Rwanda havuzwe inkuru zitandukanye. Umurunga tubategurira incamake y’amakuru y’ingenzi yavuzwe.

1. Iki Cyumweru dusoje cyaranzwe n’itangira ry’umwaka mushya w’amashuri wa 2024-2025, watangiye ku wa Mbere tariki ya 09/09/2024.

2. Iki Cyumweru dusoje gisize Gaspard TWAGIRAYEZU asezerewe ku mirimo yo kuyobora Minisiteri y’Uburezi agirwa umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe isanzure. Kugeza ubu Minisitiri mushya w’uburezi ni Joseph NSENGIMANA.

Akimara guhabwa Minisiteri y’Uburezi ngo ayiyobore hari ibigomba gukemurwa mu burezi bw’u Rwanda abarimu bahise bamwakiriza.

Inkuru irambuye:

https://umurunga.com/2024/09/11/ibyo-abarimu-basabye-minisitiri-wuburezi-mushya-kwitaho/

3. Muri iki cyumweru havuzwe ikibazo cy’abarimu bimwa amasomo bigisha “Timetable” n’abayobozi b’amashuri bamwe na bamwe bagamije kubikiza no kubangaza.

Inkuru irambuye:

https://umurunga.com/2024/09/11/rwanda-haravugwa-ikibazo-cyabarimu-bimwa-amasomo-nkana-kugirango-basubizwe-akarere/

4. Mu Karere ka Nyamasheke havuzwe inkuru y’umuyobozi w’ishuri rya Leta washinze ishuri ryigenga arangije yima abarimu ba Leta ” Timetable” ngo bage kumwigishiriza kuri cya kigo yashinze.

Inkuru irambuye:

https://umurunga.com/2024/09/12/nyamashekediregiteri-arashinjwa-gushinga-ikigo-cyigenga-mu-cya-leta-akimuriramo-abarimu-ba-leta-ku-ngufu/

5. Mu Karere ka Rusizi abayobozi b’ishuri bafunzwe bazira ubufatanyacyaha no guhishira umuntu mu cyaha kiregwamo umwarimu uvugwaho gutera inda abanyeshuri bane.

Inkuru irambuye:

https://umurunga.com/2024/09/12/rib-yafunze-diregiteri-mwarimu-na-animateri-bakekwaho-icyaha-cyo-gusambanya-abanyeshuri/

6. Iki cyumweru gisize NESA yatangiye gusubiza abanyeshuri basabye guhindurirwa ibigo aho izasoza kubasubiza ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha. Ibi bikomeje kunengwa cyane kubona abandi basoje icyumweru biga hakaba hakiri abana bicaye mu rugo batazi icyerekezo cyabo.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!