Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNew York: Ku kicaro gikuru cy'umuryango w'abibumbye, hashyizwe urumuri rw'icyizere mu rwego...

New York: Ku kicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye, hashyizwe urumuri rw’icyizere mu rwego rwo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Ku kicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye, hashyizwe urumuri rw’icyizere mu rwego rwo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ndetse no guha icyubahiro abahitanwe nayo. Ibi byakozwe mu rwego rwo gutanga ubutumwa kugirango jenoside ntizongere kubaho ukundi, hanazirikanwa uruhare rw’u Rwanda mu kurwanya jenoside yakorewe abatutsi.

Iki kibumbano cy’urumuri rw’icyizere kiributsa uruhare rwa buri wese mu gutuma jenoside yakorewe abatutsi itazongera kubaho ukundi. Iki kibumbano kandi handitsweho ubutumwa bugira buti:” The 1994 genocide against tutsi in Rwanda, *remember_unite_renew* “. Tugenekereje mu kinyarwanda bivuze ngo: ” jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, *twibuke twiyubaka* “.

Mu gufungura iki kibumbano kerekana urumuri rw’icyizere, Melissa Fleming, ushinzwe ishami ry’ubutumwa bwa LONI, yavuze ko, batagomba kurebera imvugo z’urwango izo arizo zose, yagize ati:” urumuri rw’icyizere ruzaka iteka ryose, nk’igihamya kigaragara cyo kwibutsa umuryango mpuzamahanga ndetse n’abandi bose basura icyicaro gikuru cya LONI, gushyira ahagaragara no kurwanya imvugo z’urwango z’uburyo bwose”.

Ambasaderi , Ernest RWAMUCYO, uhagarariye u Rwanda muri LONI yavuze ko, uru rumuri rw’icyizere ari ikimenyetso cy’amahoro, ubutabera n’ubutumwa, ati: ” uru rumuri rufite igisobanuro gikomeye atari ku Rwanda gusa, ahubwo no kub’abadipolomate no ku isi hose. Uru rumuri rugamije kwibutsa twebwe abadipolomate n’abahagarariye umuryango mpuzamahanga ko inshingano dufite ari ugukumira amahano”.

Yakomeje agira ati :” uru rumuri rw’icyizere kandi rwibutsa umuryango mpuzamahanga gufata iya mbere mu kugira icyo ukora mu gihe hari ahagaragaye ubwicanyi”. Yakomeje agira ati :” uru rumuri rw’icyizere ni umuburo kuri twe, kugirango tujye tugira icyo dukora, mu gihe hari aho twabonye ibimenyetso mpuruza, byabashobora kuba babiba ubwicanyi, kandi bikagira isomo kuko hari isomo rikomeye twabonye ku Rwanda”.


Uru rumuri rw’icyizere rwamuritswe icyo gihe ku kicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye, harimo kubera inteko rusange y’umuryango yatangiye tariki 10 nzeri, ikazasozwa ku itariki ya 30 nzeri. Uru rumuri rw’icyizere kandi nicyo kimenyetso gihoraho cya mbere cyagenewe kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyashyizwe ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!