Mu Karere ka Nyamasheke abarimu barashinja Diregiteri kubima amasomo yo kwigisha (Time table), agamije kubimurira ku ishuri ryigenga (Private School) yashinze , bagakomeza guhembwa na Leta.
Amakuru agera ku Umurunga avuga ko Diregiteri asanzwe ahemba abarimu bo kuri iryo shuri ryigenga yashinze ku mafaranga agenerwa ishuri rya Leta ayobora azwi nka “Capitation Grant”, ngo niyo mpamvu yafashe abarimu akabohereza kuri iryo shuri, kuko Capitation Grant yatinze guhabwa amashuri.
Iki kigo cya Diregiteri yashinze nta zina gifite acyita “Ishami Nyarusange“. Gikora mu buryo bw’agateganyo,giherereye mu Murenge wa Kirimbi, Akagari ka Nyarusange, Umudugudu wa Rwamiko.
Amakuru avuga ko asanzwe afata ibiryo bigaburirwa abana biga ku ishuri rya EP Cyangabo asanzwe ayobora riherereye mu Murenge wa Kirimbi, Akagari ka Karengera Umudugudu wa Rwamiko akajya kubigaburira abanyeshuri bo ku ishuri ryigenga yashinze.
Abarimu bakomeza bamushinja kubakorera ibyo yishakiye ,kuko ubwo yabimaga amasomo yo kwigisha akababwira ko bagomba kujya kuri iryo shuri hari uhaturiye wahise ajyayo,ukunze kuvuga ko ntacyo bimutwaye.
Nyamara ubwo yabitangiraga hari uwagiye kureba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge maze ategeka Diregiteri kumuha amasomo (Time table.),birangira ayahawe.
Umuyobozi w’iki kigo Bwana ZIRIMWABAGABO ushinjwa n’abarimu kubimura kubera ko nta barimu afite, mu kiganiro yahaye Umurunga yahakanye aya makuru.
Umurunga:”Hari amakuru twamenye ko mwashinze ikigo cy’ishuri none muri koherezamo abarimu boherejwe na Leta kuri EP Cyangabo muyobora bimeze gute nibyo?”.
ZIRIMWABAGABO:”Ayo makuru ntabwo ariyo kuko nta kigo ngira.”
Twifuje kumenya impamvu ari gushinjwa ibi maze avuga ko atazi impamvu n’aho bituruka.
Umurunga twifuje kumenya icyo bagenderaho kugira ngo umwarimu usanzwe ufite amasomo ngo abure amasomo yo kwigisha, maze avuga ko bahuza amasomo ,amasaha abana ndetse n’ibyumba by’amashuri bihari maze abasagutse bagasubizwa akarere bagashakirwa ahandi hari imyanya.
Twabajije Bwana Zirimwabagabo niba ajya afata ku biribwa bigenerwa abanyeshuri akabijyana ku ishuri rye yashinze, maze arabihakana ati:”Nta shuri nashinze.”
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kirimbi Bwana, MUSABYIMANA Innocent mu kiganiro yahaye Umurunga yagize ati:”Ndaza gukurikirana maze amakuru ndabona ndayaha umuyobozi w’Umurenge mwaza kumuvugisha”.
Umuyobozi wese twavuganye yirinze kugira icyo atangaza kuri iki kibazo niba bakizi n’uko kizakemuka.
Abarimu bavuga ko ibi byatangiye ubwo bakoranaga na RwandaEquip, ariko aho amasezerano yayo arangiriye, yahise ashaka kubikiza,kuko yakoreshaga abarimu benshi.
Abarimu bakomeza basaba REB na NESA kubarenganura kuko aho boherejwe umuyobozi ashaka kuhabakura, bavuga ko kubera icyo kigo yashinze kitazwi mu gihe bazasurwa bazafatwa nk’abataye akazi,bikabagiraho ingaruka kandi umuyobozi azi aho bari.
Twifuje kumenya niba Akarere ka Nyamasheke bazi iki kibazo maze tuvugisha ,Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, atubwira ko twamwandikira ubutumwa kuri Whatsapp turabikora ariko twarinze dukora iyi nkuru nta gisubizo araduha,ubwo aza dusubiza tuzabigarukaho.