Thursday, November 21, 2024
spot_img

Latest Posts

Nisanze ndi mu rukundo n’umugore wa mukuru wanjye w’umusirikare, mungire inama ntazisanga yandashe!

Ndashaka kugisha inama kuko nisanze ndi mu rukundo n’umugore wa mukuru wanjye w’umusirikare mu buryo nanjye ntasobanukirwa neza uko byagenze.

Mu byukuri, ndi umusore w’imyaka 25 mvuka mu muryango w’abana bane Bose ni abahungu. Mu mwaka ushize ni bwo mukuru wanjye nkurikira bwa kabiri  w’umusirikare yashatse umugore,ubu bafite umwana umwe w’umuhungu w’amezi abiri(2). Mbere yuko mukuru wanjye ashakana n’umugore we, twari tuziranye na mbere kuko twize ku kigo kimwe muri segonderi(secondary) , ninjye wamuhuje na mukuru wanjye kugera naho bashakana nk’umugore n’umugabo ninjye wabigizemo uruhare.

Nkuko nabivuze haruguru mukuru wanjye ni umusirikare kandi akunda kugira misiyo(mission) nyinshi akajya hanze y’u Rwanda gucunga umutekano. Bakimarana amezi atatu ( 3) nabwo yagize misiyo, mu gihe yari ari muriyo misiyo hanze y’u Rwanda nagiye murugo gusura umugore we no kureba uko ameze, naragiye ndamusura turaganira gusa amasaha yo gutaha aramfata mubwirako ngomba gutaha nubwo bwije gusa arabyanga akomeza no kumpata kurara kuko ngo atashakaga ko ntaha bwije. Yaransasiye nk’umushyitsi ndaryama. Mu Masaha y’ijoro nibwo yansanze mu cyumba ambwirako atashobora gukomeza kurara wenyine kandi mpari. Yakomeje kumpatiriza kugeza Aho nshikiyintege birangira turyamanye kandi yari anatwite.

 

Ibyo byarangiye buracya ndataha gusa dukomeza gutyo kugeza Aho abyariye mukuru wanjye atarataha. Ubwo umuryango wamwitayeho kugeza nubu nk’umugore ubyaye vuba yagombaga gukora byose nkibyo umugabo we yari gukora. Ubu tuvugana mukuru wanjye arabura ukwezi Agataha ariko njye n’umugore we wagirango twabaye umugore n’umugabo mba numva ntamureka, kandi nawe aba ambwirako atazongera kubana na mukuru wanjye ko ashaka ko arinjye twaguma tukabana.

Mumfashe mungire inama, koko ko ntashaka gusenya urugo rwa mukuru wanjye burundu ko amabara nakoze ahagije, nkoriki koko? Ntoroke njye kure y’umugore wa mukuru wanjye, ese mukuru wanjye naramuka abimenye bizagenda gute? ese nemere nitange mbwize ukuri mukuru wanjye ukuri kose cyangwa mbyihorere byose mpunge njye kure.

Mungire inama pee kuko ndaremerewe!

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU