21 C
New York
Friday, September 20, 2024
spot_img

Latest Posts

Kamonyi:Inyubako y’ishuri yahiye irakongoka

Inyubako (Dortoire) iherereye mu kagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi.Yafashwe n’inkongi y’Umuriro ku Gicamunsi cyo kuri uyu Gatatu tariki 4 Nzeri 2024 ahagana kuĀ  I saa cyenda.Ni inyubako yabagamo abanyeshuri b’Abahungu.

Iyi nyubako (Dortoire) yahiye irakongoka,ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 120. Ni mu gihe agaciro k’ibyahiriye muri iyi nyubako kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 40 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ikigo.

Padiri Majyambere Jean D’Amour, Umuyobozi w’iki kigo cy’ishuri cyitiriwe Mutagatifu Berenadeta(ESB Kamonyi), yabwiye Itangazamakuru ko gushya kw’iyo nyubako kwateweĀ  n’umuriro w’amashanyarazi ubwo hari umukozi wari mukazi afite ibyo yasudiraga.

Imodoka ebyiri za Polisi y’u Rwanda, kabuhariwe mu kuzimya inkongi z’umuriro nizo zitabajwe zituruka i Kigali zambuka Nyabarongo kugera ku Kamonyi haruguru gato y’ahazwi nko ku Masuka kugirango zitange ubufasha mu kuzimya iyo nkongi.

Gushya kw’iyo nyubako,kubaye mu gihe itangira ry’amashuri ribura iminsi mike kuko ku ngengabihe Minisiteri y’Uburezi yatanze, igaragaza ko itangira ry’amashuri ari tariki ya 9 Nzeri 2024 kandi abanyeshuri bagomba kuhagera mbere y’iyo tariki.Ubuyobozi bw’ikigo bugiye gushaka byihutirwa aho abanyeshuri bagomba kuzaruhukira, cyane ko aha hahiye ari igice cy’ahabaga abahungu gusa.

Src:intyoza

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

Don't Miss

Stay in touch

To be updated with all the latest news, offers and special announcements.

error: Content is protected !!