Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUDr Kiiza Besigye yababajwe cyane n'iraswa rya Bobi wine

Dr Kiiza Besigye yababajwe cyane n’iraswa rya Bobi wine

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda,Dr Kiiza Besigye,yashenguwe n’iraswa rya Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka ,Bobi Wine akaba umuyobozi w’ishyaka rihanganye n’ubutegetsi bwa Jenerali Yoweli Kaguta Museveni.

Bobi Wine yarashwe mu kaguru ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Nzeri 2024, mu gace ka Bulindo,aho bivugwa ko yabanje gushyamirana n’abashinzwe umutekano.

Amashusho ya kwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragazaga Bobi wine arandaswe  mu maboko atabasha guhagarara.

Mu butumwa ya nyujije kuri X yahoze yitwa Twitter,Dr Kiiza Besigye yavuze ko ibyabaye kuri Bobi  Wine ari ubugizi bwa nabi busanzwe bukorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Dr Kiiza Besigye yavuze ko Polisi ya Uganda ari igikoresho cya Perezida Museveni mu kuburagiza no guhonyora abatavuga rumwe na we.

Yagize ati:”Dushingiye ku makuru ya LOP Ssenyonyi,ibikomere Hon Kyagulanyi afite byatewe na Grenades z’ubwoko bwa Tear Ball, UPF ikoresha by’umwihariko mu buryo bwo guhohotera, si ugucunga umutekano.”

Yongeyeho ko bamaganye Polisi ya Uganda kubera gukomeza kwica uburenganzira bwa muntu kandi ko bari gusengera Bobi wine kugirango akire vuba.

Abo mu ishyaka rye rya NUP bagize bati:“Abashinzwe umutekano bagerageje kwambura ubuzima Perezida wacu,Bobi Wine.yarashwe mu kaguru,ndetse arakomereka mu buryo bukomeye mu gace ka Bulindo mu karere ka Wakiso”.

Bobi Wine yajyanywe mu bitaro bya Nsambya,aho arimo kwitabwaho n’abaganga.

 

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!