Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Hagaragaye Umurambo w’umwana muri Ruhurura ya Mpazi

Muri ruhurura izwi nka Mpazi itandukanya Umurenge wa Gitega n’Umurenge wa Kimisagara,hasanzwemo umurambo w’umwana w’umuhungu bikekwa ko yishwe.

Ku manywa ya tariki ya 3 Nzeri 2024, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ivuga ko umwana witwa Muhirwa Dany w’imyaka 13, y’amavuko yapfuye aguye muri ruhurura ya Mpazi itandukanya Umurenge wa Gitega n’Umurenge wa Kimisagara.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yigaga mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya GS St Joseph Kabgayi,akaba yari agiye mu mwaka wa Kabiri.

Yari yaje gusura Papa we utuye mu Murenge wa Gitega, Akagari ka Mpazi,Umudugudu wa Kora.Muhirwa yari yaje gutwara ibikoresho by’ishuri, cyane ko umwaka w’amashuri 2024-2025,uzatangira ku wa Mbere tariki 9 Nzeri.

Umurambo wa nyakwigendera,wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya CHUK.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Kimisagara na Gitega Kalisa jean Sauveur na Mugambira Etienne umuseke dukesha iyi nkuru wifuje kuvugana nabo kuri telephone ariko nta n’umwe wabashije kwitaba.

Ruhurura ya Mpazi si ubwa mbere humvikanye inkuru y’urupfu y’uwayiguyemo,cyane ko mu gihe  cy’imvura hakunze kumvikana abagwa muri iyi ruhurura.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!