Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURURuhango: Bikekwa ko yishwe n'inkoni yakubiswe azira gucura abavandimwe be igikoma

Ruhango: Bikekwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe azira gucura abavandimwe be igikoma

Uwitwa Maniragaba Alfred w’imyaka 34 y’amavuko wari utuye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ntongwe, Akagari ka Kebero ho mu Mudugudu wa Nyacyonga biravugwa ko yatonganye n’umuvandimwe we bapfa igikoma aramukubita bimuviramo urupfu.

Bamwe mu baturage batuye muri ako gace batangaje ko uyu nyakwigendera wabaga iwabo yasutse igikoma mu gikombe arakinywa kirashira.

Abo baturage bakomeza bavuga ko nyakwigendera yashatse kwiyongera ikindi, murumuna we na mushiki we baramukubita kugeza ashizemo umwuka.

Hategikimana Zabulon, umuyobozi w’Umudugudu wa Nyacyonga yavuze ko intandaro yahereye ku makimbirane babanje kugirana n’umubyeyi we ndetse n’abo bavandimwe ashingiye ku murima yashakaga kugurisha bawitambika imbere.

Yagize ati: “Intonganya zatangiriye kuri uwo murima zikomereza mu rugo kuko Maniragaba yiyongeye igikoma intambara ihera ubwo baramukubita kugeza apfuye.”

Umuyobozi w’umudugudu akomeza avuga ko murumuna we witwa Niyomwungeri Akili amaze kubona ko yiyongeye igikoma ku ngufu, yafashe itaka arimena muri icyo gikoma intambara ihera ubwo, nuko mushiki we yifatanya na musaza we bakubita nyakwigendera inkoni umubiri wose, atangira kuvirirana ari nabyo byaje kumuviramo urupfu.

Bamwe mu baturage bavuga ko nyakwigendera akimara guhondagurwa, yajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) ari naho yaje kugwa.

Umuyobozi w’umudugudu yavuze ko mushiki we n’umubyeyi (mama) bahakanye ko bakubise nyakwigendera, ahubwo bavuga ko bamukizaga na murumuna we.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!