Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Breaking news: Minisitiri w’uburezi ari kuganira n’abayobozi 761 b’amashuri akorana na RwandaEQUIP

Minisitiri w’uburezi Gaspard TWAGIRAYEZU ari kuganira n’abayobozi 761 b’amashuri bakorana n’umushinga wa RwandaEQUIP baganira ku kiciro kizakurikiraho nyuma y’uko amasezerano asanzwe yarangiye.

Minisiteri y’Uburezi ntiratangaza imyanzuro iva muri iyi nama cyane ko uyu mushinga wa RwandaEQUIP utagiye uvugwaho rumwe n’abo mu nzego z’uburezi by’umwihariko abarimu.

Bivugwa ko bitewe n’imitangire y’amasomo yawo bidindiza abana ugereranyije n’abatawurimo.

Icyakora inzego z’uburezi mu Rwanda zivuga ko zizakomeza gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga mu burezi.

Icyakora amakuru ari kuva imbere muri iki cyumba ataremezwa n’inzego z’uburezi aravuga ko uyu mushinga wamaze guhagarikwa:

Rwanda Equip

1. Amasezerano na RwandaEquip yararangiye.
2. Amasomo umwarimu niwe ugomba kwitegurira amasomo Kandi ashobora no kwifashisha content za RwandaEquip mugihe biri ngombwa.
3. Tablets zizakomeza gukoreshwa muri attendance.
4. Best practices twakuye muri Rwanda Equip twakomeza kuzikoresha.

*Message from Minister Mineduc*

Mu nama turimo aka kanya y’itangira ry’amashuri 2024_2025 iyobowe na Minister Mineduc

Minister adusabye kumenyesha abarezi bigisha primary ko amasezerano y’ibanze Mineduc yari ifitanye na Rwanda Equip yararangiye Kandi ko Minisiteri ititeguye kuyongera

Umwaka utaha abarimu Bose bazaba bafite uburenganzira bwo kwigisha uko babyize cyangwa babyumva kugira ngo bazamure Ireme ry’uburezi kuri buri mwana

Mu buryo bw’imyigishirize,mwarimu afite uburenganzira busesuye bwo kwiha gahunda y’uko yigisha 100%

Icyakora Mineduc izakomeza gukorana na Rwanda Equip ku bijyanye no schemes of works n”ibindi,attendance n’utundi ducye

Tablets mufite zirimo guidances muzakomeza kuzifashisha mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Kureba attendance z’abanyeshuri n’abarimu bizakomeza hifashishijwe tablets mufite

End

Ubu ni ubutumwa buri gucicikana aka kanya ku mbuga nkoranyambaga. Ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y’Uburezi ho nta kiratangazwa.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!