Tuesday, December 3, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyuma y’umukino Rayon Sports yanyagiyemo Addax SC 10-1, Robertinho yagize icyo asaba

Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ utoza ikipe ya Rayon Sports yasabye guhabwa igihe kugira ngo yubake ikipe ikomeye ahamya ko azabigeraho.

Ibi Robertinho yabitangaje ku wa Gatandatu taliki 31 Kanama 2024, nyuma y’umukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya Addax SC (yahindutse Imena FC) ibitego 10-1.

Yagize ati: “Nk’uko byari bimeze mbere, inshuro ya mbere nza hano, twatwaye ibikombe bine, bitanu byikurikiranya kubera ko twari dufite intego yo gutsinda gusa. N’ubu ni cyo kintu nshaka gukora, ndasaba igihe gito kugira ngo mbone abakinnyi bava mu makipe y’ibihugu.”

Akomeza agira ati: “Mfite icyizere kuko ndi gukoresha uburyo bwamfashije mu myaka y’imikino itanu ishize. Intego yanjye ni ukubaka ikipe ikomeye, igizwe n’abato n’abafite ubunararibonye (…) mumpe igihe, Robertinho muramuzi neza, ngiye kubaka ikipe ikomeye ya Rayon Sports, ikipe yanjye hano. Mungirire icyizere.”

Uyu mukino wateguwe ugamije gutyaza abakinnyi ba Rayon Sports, dore ko mbere y’uko Shampiyona ihagara iyi kipe yanganyije imikino ibiri yahuyemo na Marines FC n’uwo yahuyemo n’Amagaju FC.

Mu mukino wa gicuti Rayon Sports yatsinze, yatsindiwe na Adama Bagayogo winjije ibitego bitatu, Paul Jesus na Charles Bbaale buri umwe yinjije bibiri, Ishimwe Fiston, Omar Gning na Ikundabayo Justin buri wese yinjije kimwe.

Biteganyijwe ko Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa 21 Nzeri 2024, ikina na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa Gatatu wa Shampiyona.

Robertinho yasabye igihe kitarambiranye akubaka ikipe ikomeye

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU