Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Intara y’Amajyaruguru: Urutonde rw’insengero 54 zigomba gusenywa. Ubuyobozi buvuga iki kuri iyi raporo?

Hari raporo yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza insengero zigera kuri 54 zo mu Ntara y’Amajyaruguru zigomba gusenywa nk’uko iyo raporo ibivuga. Iyi raporo ntigaragaza igihe yakorewe n’uwayikoze icyakora ku mutwe ( File title) bigaragara ko yakozwe tariki ya 15/08/2024.

Izo nsengero bivugwa ko zigomba gusenywa zirimo; 8 zo mu Karere ka Burera, 3 zo mu Karere ka Gicumbi, 4 zo mu Karere ka Musanze, na 39 zo mu Karere ka Rulindo.

Iyi raporo igaragaza ko izo nsengero zigomba gusenywa kubera impamvu zigiye zitandukanye harimo izihuriweho n’izo nsengero ndetse n’izo buri rusengero rwihariye. Muri zo harimo; kubakwa mu gishanga, kwegera umugezi; kuba hatagera umuhanda, kubakishwa inkarakara, ubwiherero butujuje ibyangombwa, kuba mu baturage, fondasiyo idakomeye, nta buhumekero, abasengera mu gihangari, kuba mu manegeka, igisenge gishaje kenda kugwa, kubaka nta byangombwa, n’ibindi byinshi.

By’umwihariko insengero nyinshi zo mu Karere ka Rulindo icyo zihuriraho ni uko inyubako zishaje, ndetse hari n’abasengera ku gasozi mu mashitingi.

Ku rutonde rw’izi nsengero hagaragaraho n’imisigiti igomba gusenywa.

Iyo witegereje amafoto y’izi nsengero atangwa muri raporo ubonamo insengero zishaje ku buryo bugaragara.

Twagerageje kuvugisha abayobozi ba ziriya nsengero ngo twumve ko bazi aya makuru, abo twavugishije batubwira ko babibonye ku mbuga nta baruwa bandikiwe ibasaba gusenya.

Umurunga washatse kumenya niba koko iyi raporo ari ukuri ndetse niba yaranamaze gushyirwa mu bikorwa maze tuvugisha Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice aduhakanira aya makuru avuga ko iyo raporo atayizi bataragera ku ntera yo gusenya insengero bakirimo kuzigenzura.

Ati:” Ntabwo ari raporo y’Intara ariko nakurikirana amakuru nkayabasangiza. Kugenzura insengero ni igikorwa gikomeza, ntituragera aho dusenya cyangwa dufungurira insengero. Iyo stage ( intera) nituyigeraho tuzabamenyesha nk’abafanyabikorwa bacu.”

Guverineri yasabye ba nyirinsengero ko bakosora ibyo basabwe bakava mu mpuha.

Ati:” Ba nyiri insengero nibakosore ibyo basabwe bave mu mpuha.”

Amafoto ya zimwe muri izo nsengero

Urusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa 7 ba Rukoro, na ADEPR Kagogo.
Umusigiti wa Islam Nturo na Gophero Church Rwankonjo- Gatuna
Methodiste Zihare

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!