21 C
New York
Friday, September 20, 2024

Buy now

spot_img

Rwanda: Incamake y’amakuru y’ingenzi yaranze uburezi mu cyumweru dusoje(12-18/08)

Mu ruhande rw’uburezi mu Rwanda, mu cyumweru dusoje havuzwe byinshi bitandukanye, n’amafoto atandukanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga. Umurunga tubagezaho amakuru yose yaranze uburezi muri iki cyumweru dusoje ariko mu buryo bw’incamake.

1. Iki cyumweru dusoje gisize Gaspard TWAGIRAYEZU yongeye kuyobora Minisiteri y’Uburezi agira ibyo atangaza ndetse n’abantu bagira ibyo bamusaba.

Inkuru irambuye:

https://umurunga.com/2024/08/17/minisitiri-wuburezi-yagize-icyo-avuga-nabarimu-bagira-ibyo-bamusaba-ubwo-yongeye-kuyobora-iyi-minisiteri/

2. Muri iki cyumweru dusoje kandi nibwo umuyobozi mukuru wa REB, Nelson MBARUSHIMANA yakiriye intumwa zishinzwe uburezi rusange, zaturutse mu gihugu cya Nigeria muri Leta ya Lagos.

Impande zombi zaganiriye ku bijyanye no guhuza imicungire y’amakuru mu rwego rw’uburezi.

3. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024, ikipe y’Umukino w’Intoki (volleyball) ya REB yatangiye irushanwa rihuza amakipe y’ibigo bya Leta itsinda Ikipe ya MINUBUMWE amaseti 3-2.

Benshi bemeza ko ikipe ya REB imaze kumenyera iri rushanwa ku buryo gutsinda ikipe iyo ari yo yose bishoboka.

4. Muri iki cyumweru kandi Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko gusaba buruse yo kwiga muri Ntare Louisenlund School ku bana bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, ubu byatangiye.

Abana 240 bazatsinda neza ikizamini cya Leta nibo bazatoranywamo abana 80 bazahabwa buruse yo kwiga muri ririya shuri riherereye mu Karere ka Bugesera.

Inkuru irambuye:

https://umurunga.com/2024/08/16/mineduc-updates-abana-240-ba-mbere-bazatsinda-p6-bazatoranywamo-80-bazahabwa-buruse-yo-kwiga-mu-ishuri-rya-ntare-louisenlund-school-dore-ibisabwa-iyandikishe-nonaha/

5. Iki cyumweru dusoje gisize mu burezi havugwa amahugurwa y’abarimu bize Igifaransa biteganyijwe ko azatangira kuri 26 Kanama ariko ibyayo ntibirasobanuka neza kuko ibaruwa ya REB ibatumira itaragaragara.

Inkuru irambuye:

https://umurunga.com/2024/08/16/rebrtb-updates-urutonde-rwabarimu-bize-igifaransa-bazahugurwa-bagahugura-abanditot-igihe-naho-bazahugurirwa/

6. Iki cyumweru kandi gisize imirimo yo gukosora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza igana ku musozo kuko abakosozi bakoraga muri iki gikorwa bamaze gusubira mu macumbi yabo.

Ndetse biravugwa ko n’abarimo gukosora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye nabo bari kubigera ku musozo, nta gihindutse iki cyumweru dutangiye gishira birangiye.

7. Iki cyumweru gisize abarimu basabye buruse yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, bamenye ibyagendeweho mu gutoranya abemerewe. Kimwe muri byo ni uko hazatoranywa ku rwego rw’igihugu aho kuba urw’akarere nk’uko byari bisanzwe. Ikindi ni uko abize Siyansi n’Indimi bihariye 90% by’abarimu batoranyijwe.

Inkuru irambuye:

https://umurunga.com/2024/08/15/updates-ibyagendeweho-mu-gutoranya-abarimu-bazahabwa-scholarship-byamenyekanye/

Amatsiko aracyari menshi ariko kuko kugeza ubu urutonde rw’abemerewe ndetse no gusubiza abemerewe muri sisiteme bitarakorwa.

8. Iki cyumweru dusoje kandi gisize abarimu basabye guhindurirwa ibigo hanze y’uturere “External transfer ” basubijwe aho bamwe bemerewe abandi barahakanirwa.

Twabonye ko bishoboka ko wahabwa mutation nyuma ukayamburwa

Inkuru irambuye:

https://umurunga.com/2024/08/15/mutation-zatanzwe-ese-birashoboka-ko-wahabwa-mutation-nyuma-ukayamburwa/

9. Bamwe mu barimu bari muri gahunda nzamurabushobozi nabo baracyarira ayo kwarika, aho bivugwa ko n’udufaranga bita intica ntikize bo tutarabageraho, bakibaza iherezo ryabyo.

Komeza kubana na Umurunga.com ukomeze kuba byinshi bigezweho.

Loading

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
3,868FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- Advertisement -spot_img

Latest Articles

error: Content is protected !!
Don`t copy text!