Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Uko byagendekeye umwarimu wemerewe “transfer” yagera ku kigo agasanga nta mwanya uhari

Umwarimu tutifuje gutangaza imyirondoro ye kubera impamvu ze bwite, yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yahawe “transfer” na REB yagera ku kigo yoherejweho agasanga nta mwanya uhari.

Uyu mwarimu yasabye guhindurirwa ikigo kugirango yegere umuryango we. Yinjiye muri sisiteme nk’uko abandi binjiramo ubwo hari mu gihe cyo gusaba “Transfer”, yagezemo anezezwa no kubona hari ikigo kiri hafi y’aho umuryango we utuye maze yihutira kuhasaba ngo ave aho yakoreraga yegere aho ngaho.

Ku bw’amahirwe ubusabe bwe bwarakiriwe, ndetse buranemerwa sisiteme imugaragariza ko yemerewe kwimukira ku kigo yasabye. Nawe urabyumva ko ibyishimo byamurenze, atangira kwegeranya utuntu ngo asezere icumbi “Ghetto” asange umuryango we.

Ibyo byishimo ntibyarambye kuko ageze ku kigo yoherejweho yatunguwe no gusanga nta mwanya we ngo uhari. Ubwo yajyanaga ibaruwa ya REB imwimura, umuyobozi w’ishuri yamubwiye ko yibeshye mu kugaragaza imyanya akeneye ku kigo, uwo mwanya ntawo bafite.

Nk’undi muntu wese, umwarimu byaramucanze, yihutira kumenyesha akarere ikibazo ke. Akarere kamusubije ko niba nta mwanya uhari nta kindi kamufasha icyakora kamushakira ahandi hari umwanya muri ako karere. Gusa birumvikana ko hatari hegereye umuryango we kuko akarere ni kanini.

Abayobozi b’amashuri bakwiye kujya bitonda mu gihe bagaragaza muri system imyanya ikeneye abarimu bashya “Post request”.

Abarimu nabo bahawe “transfer” bage babanza bavugishe abayobozi b’amashuri bimuriweho babanze bamenye ko koko uwo mwanya uhari, mbere yo kwimukana utuntu twose, kuko gusubira inyuma biravuna.

Umurunga.com

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!