Sunday, January 26, 2025
spot_img

Latest Posts

Mutation zatanzwe. Ese birashoboka ko wahabwa mutation nyuma ukayamburwa?

Nyuma y’iminsi 2 gusaba guhindurirwa ibigo hanze y’uturere ( External transfer) ku barimu birangiye, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB cyahaye abasabye ibisubizo byavuye mu busabe bwabo.

Bamwe bemerewe abandi barahakanirwa bitewe n’ubushishozi buba bwakozwe n’abashinzwe gutanga izi “transfer”.

Iyo wemerewe “transfer” bigenda bite?

.Iyo wemerewe usanga kuri “status” y’ubusabe bwawe handitse ijambo “Transferred “.
.Icyo gihe no kuri “Profile” yawe uba wamaze guhindurirwa ikigo handitseho ikigo gishya woherejweho.
.Iyo wemerewe ako kanya sisiteme ihita igukura ku rutonde rw’abarimu bakorera mu kigo wakoreragaho ikagushyira ku rutonde rw’abarimu bakorera ku kigo gishya woherejweho.
.Nyuma y’igihe gito sisiteme iguha ibaruwa ikohereza aho wimuriwe.

Ibi bivuze ko uba utakiri umwarimu ku kigo wakoreragaho nta n’icyo wowe ubwawe wakora kuri sisiteme ngo uhagaruke.

Ese birashoboka ko wahabwa “transfer” nyuma ukayamburwa?

Yego birashoboka. Gusa ntibikunze kubaho.

Umurunga ufite ubuhamya bw’umwarimu tutatangaje imyirondoro ye wahuye n’iki kibazo.

Uyu mwarimu yageze ku kigo yoherejweho ndetse afite n’ibaruwa yakuye muri sisiteme yaramaze guhabwa “transfer” biriya byose byavuzwe haruguru byararangiye maze atungurwa no gusanga ku kigo yoherejweho nta mwanya we uhari.

Icyo gihe yabwiwe n’umuyobozi w’ishuri ko nta mwanya we uri kuri icyo kigo ko abajije ukuntu yagiye muri sisiteme gusaba akahabona umwanya akawusaba akanawuhabwa abaza aho wagiye asubizwa ko habayeho kwibeshya ku kigo kigaragaza ko gifite umwanya kandi udahari.

Ntibyari bigishobotse ko uyu mwarimu aguma kuri iki kigo yari yifuje kegereye umuryango we nta masaha ( Periods) yo kwigisha yabona.

Ese uyu mwarimu byamugendekeye bite? yatakaje akazi? yasubiye aho yakoraga? Ubuhamya bwose bw’uyu mwarimu tuzabubagezaho mu nkuru yacu ku munsi w’ejo.

Umurunga.com

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!