Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeUBUREZIGahunda nzamurabushobozi ishobora gukurwa mu mpera z'umwaka gusa igashyirwa na buri gihembwe

Gahunda nzamurabushobozi ishobora gukurwa mu mpera z’umwaka gusa igashyirwa na buri gihembwe

Gahunda nzamurabushobozi ni gahunda isanzwe ariko by’umwihariko uyu mwaka yongerewemo imbaraga cyane mu rwego rwo gufasha abana batabashije gutsinda kuzamura ubushobozi bwabo. Iyi gahunda ngo ishobora kuvanwa mu mpera z’umwaka igashyirwa mu mpera za buri gihembwe.

Mu kiganiro na Radio &Tv 10, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2024, Gerard Murasira ushinzwe amahugurwa mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB, yasobanuye byinshi kuri gahunda nzamurabushobozi ndetse anavuga ejo hazaza hayo.

Yavuze ko iyi gahunda ubusanzwe isanzweho mu mashuri ahenshi ikorwa buri wa Gatanu, gusa uyu mwaka byabaye umwihariko wo kugerageza iyi gahunda mu kiruhuko gisoza umwaka ngo barebe umusaruro bitanga kandi mu minsi imaze itangiye babona igenda neza.

Kugeza ubu ubwitabire bw’abanyeshuri buri kuri 86% hakaba hitezwe ko hari impinduka nziza bizatanga kuri aba bana.

Murasira yakomeje avuga ko iyi gahunda ikiri mu igeragezwa, nirangira bazicara bakareba uko yagenze bakareba niba yazakomeza cyangwa yahagarara ariko igishoboka ari uko ishobora gushyirwa muri buri mpera z’igihembwe.

Yagarutse ku mafaranga y’itike agenewe abarimu, avuga ko babizi ko ari make cyane, ariko mwarimu yishimira kubona umwana hari urwego rwisumbuye yagezeho kuruta igihembo yahabwa.

Abajijwe niba ibihumbi 20 bizahabwa abarimu nyuma badateganya kuyongera kuko abarimu bavuga ko ari intica ntikize, yavuze ko byazarebwaho ubutaha.

Ku makuru avuga ko hari abarimu biteguye kujya baha amanota y’ubuntu abanyeshuri bafite ubushobozi buri hasi, kugirango batazabagarura muri iyi gahunda, yavuze ko mu ndangagaciro ya mwarimu atabikora, kandi hagize n’ubikora hari ubuyobozi bw’ishuri bumuri hafi.

Ku kibazo cy’abarimu batarabona n’ibihumbi 40 byatanzwe, yavuze ko hari utubazo twagiye tuzamo nko kuba hari ibyo abo barimu batujuje, nko kudatanga impapuro zibohereza mu mahugurwa ( Ordre de mission) n’ibindi. Yabahaye ikizere ko ibyo byose byamaze gukemuka bitarenze ku wa Gatanu w’iki cyumweru baba babonye amafaranga yabo.

Kimwe n’amafaranga agenewe igikoma, biswi n’inkwi nayo ngo hoherejwe 1/2 cyayo ku mashuri atarageraho naho bitarenze uyu wa Gatanu araba yabagezeho.

Mu gihe aba barimu bari bijejwe ko n’ibindi bihumbi 20 byiyongera ku bihumbi 40, bazayahabwa vuba bagakora bayafite, iyi gahunda nzamurabushobozi isigaje iminsi 16 ngo irangire nta kanunu kayo ndetse hari n’abatarabona aya mbere.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!