Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeUBUREZIGahunda nzamurabushobozi: Haravugwa ikibazo mu itangwa rya tike y'amahugurwa y'abarimu.

Gahunda nzamurabushobozi: Haravugwa ikibazo mu itangwa rya tike y’amahugurwa y’abarimu.

Bamwe mu barimu bakoze amahugurwa kuri gahunda nzamurabushobozi bavuga ko amaso yabo yaheze mu kirere bategereje amafaranga REB yabageneye nka tike yabajyanaga aho aya mahugurwa yaberaga barahebye.

Igiteye impungenge no kuvugwa kw’iki kibazo, si igihe gishize batarabona amafaranga ahubwo ni uko REB yemeje ko yayohereje, ndetse bamwe bakavuga ko bayabonye ariko abandi ntibayabone bakibaza niba batazayabona burundu.

Hashize icyumweru umuyobozi mukuru wa REB, Nelson MBARUSHIMANA ahaye ihumure abarimu bari muri gahunda nzamurabushobozi ko amafaranga bagenewe yatangiye kugera kuri konti zabo, ariko kugera uyu munsi hari benshi bataka ko batarayahabwa hagatungwa agatoki abayobozi b’amasite amahugurwa yabereyeho kugira uburangare mu kohereza amafaranga ku ma konti y’abarimu.

Ubwo DG wa REB yavugaga ko amafaranga yatangiye kugera kuri konti z’abarimu, bwakeye bamwe bavuga ko batangiye kuyabona koko, ariko kugeza ubu hashize icyumweru hari benshi bakivuga ko bahebye.

Amakuru agera ku Umurunga avuga ko aya mafaranga yoherejwe kuri konti z’ibigo by’amashuri byakoreweho amahugurwa kugirango abayobozi babyo bayageze kuri konti z’abarimu bitabiriye amahugurwa.

Ku ruhande rwa REB bagaragaza ko amafaranga yatanzwe ndetse bagerageza no gusubiza ibibazo benshi bibaza ku bijyanye n’aya mafaranga.

Amafaranga yoherejwe ku ma centres ari mu bihe byiciro?

Amafaranga yoherejwe kuri konti za centres zabereyeho amahugurwa agizwe n’ibyiciro bikurikira:
.Amafaranga agenewe abahuguye abarimu, yoherejwe yose hagendewe ku mibare twohereje guhugura mu gihe cy’amahugurwa. Aya ari ukubiri :25,000Frw ku munsi mu gihe k’iminsi itanu (5) ku basanzwe bakorera mu Karere amahugurwa yabereyemo, na 40,000Frw ku munsi mu gihe k’iminsi itanu (5) ku baje guhugura ariko badakorera mu karere amahugurwa yabereyemo. Bose bagomba kuba barasinye ku rutonde rw’ubwitabire (attendance list) kandi bakaba barasize batanze “mission orders”.

.Amafaranga y’urugendo agenewe abahuguwe; 10,000Frw ku muntu ku munsi mu gihe k’iminsi ine (4) yitabiriye amahugurwa hashingiwe kuri attendance list ya buri munsi

.Amafaranga y’urugendo ya HT na bursar angana na 10,000Fr ku muntu ku munsi mu gihe k’iminsi ine (4) yitabiriye hakurikijwe attendance list ya buri munsi

Ese imibare y’abahuguye n’abahuguwe iri mu masezerano turayiha amafaranga nta kindi twitayeho?

Imibare iri mu masezerano irashingirwaho hitawe ku rutonde rw’ubwitabire( attendance lists) rusinyweho buri munsi hamwe na “ordre de mission”, bigenzurwa n’ubuyobozi bw’ikigo mbere yo gutanga amafaranga.”

Centre atarageraho buriya ntakibazo cyabayemo?

Centre atarageraho hashobora kuba hari impamvu zikurikira zishoboka:
.Bank yawe yaratinze ku buryo transactions zayo zatinze: Kubariza kuri bank yanyu
.Kuba nomero ya konti (account number) yaranditswe nabi

Ukurikije amakuru atangwa na REB, bigaragara ko habayeho uburangare no kutita ku mvune z’abarimu bituruka ku bayobozi b’amashuri yakoreweho amahugurwa ( umuyobozi w’ishuri n’umucungamutungo w’ishuri).

Niba amafaranga barayohererejwe bakaba batayageza ku bo yagenewe, bakaba batanabasobanurira icyateye gutinda nk’uko aba barimu babivuga, nta kindi uretse kudaha agaciro undi muntu.

REB ikwiriye gukurikirana iki kibazo kigakemuka bitarambiranye, kuko abarimu baheze mu gihirahiro kumva bamwe barayabonye, bakumva ko REB yayatanze hose, bo ntibayabone birabahangayikishije.

Loading

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. Rwose mudukorere ubuvugizi baduhe amafaranga yacu pe. Nkubu kujya ku kazi ni ugutega. Kandi mu byukuri gutega ntamafaranga ubona ni ikibazo gikomeye pe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!