Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeUBUREZIRwanda: Incamake y'amakuru yaranze uburezi mu cyumweru dusoje (05-11/08)

Rwanda: Incamake y’amakuru yaranze uburezi mu cyumweru dusoje (05-11/08)

Mu cyumweru dusoje mu burezi bw’u Rwanda havuzwe byinshi bitandukanye n’amafoto atandukanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga. Umurunga ubategurira amafoto na bimwe mu byaranze uburezi icyo cyumweru.

1. Rusizi hatashywe ibyumba by’amashuri ariko haracyavugwa ubucucike.

Inkuru irambuye: https://umurunga.com/2024/08/08/rusizi-haracyavugwa-ubucucike-bukabije-mu-mashuri/

2.Ku wa mbere tariki ya 05 Kanama 2024, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB cyatanze mudasobwa n’insakazamashusho ku bigo by’amashuri bimwe na bimwe.

Inkuru irambuye: https://umurunga.com/2024/08/05/reb-yongeye-gutanga-mudasobwa-na-insakazamashusho-ibihumbi-ku-mashuri/

3. Minisitiri w’uburezi n’umuyobozi mukuru wa NESA basuye abarimu bari gukosora ibizamini bya Leta mu Karere ka Muhanga.

Inkuru irambuye: https://umurunga.com/2024/08/10/muhanga-minisitiri-wuburezi-numuyobozi-mukuru-wa-nesa-basuye-abari-gukosora-ibizamini-bya-leta/

4. Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Kanama 2024, umuyobozi mukuru wa REB, Nelson MBARUSHIMANA yagiranye inama na bamwe mu bagize umuryango witwa ” SALZH Foundation” bari bayobowe na David Schneider.

Uyu muryango ukomoka mu Busuwisi ufite intego yo gukorana na REB mu guteza imbere uburezi bwihariye n’uburezi budaheza ( Special and inclusive education).

Umuyobozi mukuru wa REB yashimye ubushake bw’uyu muryango abizeza ubufatanye buhamye.

5. Iki cyumweru dusoje kandi gisize abarimu bashinzwe kugenzura imikosorerwe y’ibizamini bya Leta ( Checkers) bisoza amashuri yisumbuye bageze ku masite bazakoreraho, aho bagezeyo ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024.

6. Iki cyumweru kandi gisize hakivugwa umubare munini w’abarimu bari muri gahunda nzamurabushobozi ( Remedial learning program) batabonye amafaranga ya tike bakoresheje nk’uko babisezeranyijwe na DG wa REB.

Iyi nkuru turayigarukaho mu makuru yacu mu kanya.

Umurunga.com

 

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!