Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeUBUREZITop 5: Dore sisiteme 5 zikoreshwa ku rwego rw'ishuri, n'uburyo zikurikirana mu...

Top 5: Dore sisiteme 5 zikoreshwa ku rwego rw’ishuri, n’uburyo zikurikirana mu gukoreshwa cyane.

Uburezi bw’u Rwanda bukomeje gutera imbere cyane, aho bugenda buva muri gakondo y’impapuro bwinjira mu isi y’ikoranabuhanga. Ubu hasigaye hakoreshwa murandasi ( internet) cyane muri serivisi nyinshi zitandukanye bituma byoroshya iterambere ry’uburezi.

Umurunga wabateguriye sisiteme 5 zikoreshwa ku rwego rw’ishuri ari rwo twakwita urwego rwa mbere. Ndetse umunyamakuru yagerageje kuzikurikiranya akurikije uko zikoreshwa cyane. Birashoboka ko nawe ufite ukundi ubibona.

1. SDMS: School Data Management System.Iyi ni nka nyina w’izindi sisiteme kuko ibumbatiye amakuru y’ishuri guhera ku buso bw’ubutaka rifite, umubare w’ibiti biteyemo,…kugera ku mubare w’ibyumba biri ku ishuri, ababyigamo, amasomo umwarimu yigisha muri buri shuri, imyirondoro y’abanyeshuri, abarimu n’abayobozi n’ibindi byinshi cyane.

Ku banyeshuri biyandikisha kuzakora ibizamini bya Leta yaba abigenga n’abatigenga, bikorerwa muri SDMS, ndetse n’iyo amanota asohotse ni ho bayarebera.

Ni byinshi cyane bikorerwa muri iyi sisiteme, gusabiramo “Capitation grand”…

2. CAMIS: Comprehensive Assessment Management Information System. Iyi nayita umwana wa SDMS kuko hari amakuru ikurura kuri SDMS kugirango biyifashe kubaho ariyo;

i. Urutonde n’umubare w’abanyeshuri bari muri buri cyumba cy’ishuri. Kugirango ugire umwana ukuramo cyangwa wongeramo unyura muri SDMS.

ii. Amasomo umwarimu yigisha muri buri shuri. Umwarimu niba ahinduriwe amasomo yigisha kugirango bige muri CAMIS bihindurirwa muri SDMS.

Kuba ubwayo itihagije biri mu byo inengwa ko bidindiza imikoresherezwe yayo, kuko hari ubwo bifata amasaha 24 kugirango amakuru yahinduwe muri SDMS agere muri CAMIS.

Umwihariko w’iyi sisiteme ni uko ikorerwamo indangamanota y’umunyeshuri, ni naho hanyuzwa ibizamini bisoza igihembwe cya gatatu, ndetse umurezi ashobora no kubonamo andi masuzumabumenyi yaha abanyeshuri be.

3. U Sacco internet banking: Iyi ni sisiteme yashyizweho na Koperative Umwalimu SACCO.

Ni sisiteme yorohereza ibigo by’amashuri kwishyura abantu bibereyemo amadeni bakoresheje murandasi. Aho bakwishyura batagombye kukohereza ku ishami rya Banki ahubwo amafaranga agera kuri konti yawe ukayakuraho aho waba uri hose.

Iyi sisiteme ifasha abayobozi b’amashuri kumenya ibyakorewe kuri konti y’ishuri byose.

4. IPPIS: Integrated Payroll and Personnel Information System. Iyi ni sisiteme ifitanye isano ya hafi na Mifotra by’umwihariko E-recruitment.

Iyi sisiteme igaragaza imishahara y’abarimu, amafaranga bahembwa, intera ntambike bariho,…

Mu gihe umwarimu ategereje guhembwa, iyi sisiteme imwereka aho bigeze, ndetse n’iyo yahembwe irabimwereka.

Ku bantu bishyura inguzanyo ya buruse muri BRD, iyi sisiteme ikwereka amafaranga umaze kwishyura, ayo usigaje, n’ijanisha ugezeho wishyura.

5. TMIS: Teacher Management Information System. Iyi nayo twayita nk’umwana wa SDMS ariko wacutse.
Impamvu ni uko igitangira yakururaga amakuru muri SDMS ikayashingiraho.

Iyi ni sisiteme nakwita ko igenzura mwarimu, kuko niba wimutse ku kigo wakoreragaho iyi sisiteme ihita ibibona.

Iyi niyo sisiteme ifasha abarimu gusaba guhindurirwa ibigo, gusaba ikiruhuko cyo kubyara, no gusaba buruse.

Iyi sisiteme kandi niyo abayobozi b’amashuri batangiramo raporo y’ abarimu bahemberwaho, rugaragaza amashuri bigishamo, ayo bize, n’ibyiciro bagezeho ( Placement report).

Muri izi sisiteme iz’utunyenyeri ( USSD) nka *175# yinjira mu Mwalimu SACCO yo ntitwayivuga kuko iyoboye ziriya zose mu gukoreshwa cyane kuko ikoreshwa mu kwaka serivisi nyinshi za Koperative Umwalimu SACCO. Yo rero ni ntagereranywa mu gukoreshwa cyane hamwe na “Application” yayo ya “U-Sacco App”

Akandi kanyenyeri ni aho ababyeyi banyura bishyura amafaranga y’ishuri gusa usanga hagikenewe ubukangurambaga bugera mu byaro kuko ababyeyi benshi batarasobanukirwa iyi serivisi.

Umurunga.com

Loading

RELATED ARTICLES

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!