Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeUBUREZIAmahirwe yo kwigira ubuntu ku bana basoje amashuri abanza. Dore ibisabwa.

Amahirwe yo kwigira ubuntu ku bana basoje amashuri abanza. Dore ibisabwa.

ITANGAZO.

Ku bufatanye na Direct Aid, Ubuyobozi bukuru bwa Rwanda Muslim Community (RMC) bunejejwe no kumenyesha abayisilamu ko bugiye gutanga amahirwe ku bana b’ imfubyi yo kwigira ubuntu mu kigo cy’ishuri cya Gashora ku bana b’abakobwa no mu kigo cy’ishuri cya Kiramuruzi ku bana b’ abahungu.

Abana bazafashwa kwiga batishyura ni abasoje umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza (P6) bazajya mu mwaka wa Mbere wamashuri
yisumbuye(S1).

Umwana usabirwa gufashwa muri iyo gahunda agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
1. Kuba ari imfubyi kuri se cyangwa ku babyeyi bombi
2. Icyemezo cy’ amavuko gitangirwa ku irembo kigaragaza ko umwana usabirwa ubufasha atarengeje imyaka 12 y’amavuko
3. Icyemezo cy’ umwimerere kigaragaza ko se umubyara yitabye Imana (Icyemezo cy’uwitabye Imana gitangirwa ku irembo)
4. Amafoto 2 y’ ibara magufi
5. Kuba yaratsinze neza Ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza kandi yaragize amanota atari munsi ya 20/30 (Icyemezo kibigaragaza kizatangwa amanota yamaze gutangazwa)
6. Icyemezo cya muganga kitarengeje amezi atatu kigaragaza ko umwana usabirwa ubufasha afite ubuzima bwiza.
7. Icyemezo cy’ imico n’ imyifatire gitangwa na Imam w’Akarere umwana atuyemo.

Abifuza gufashwa muri iyi gahunda kandi bujuje ibisabwa basabwa kwihutira kugeza dosiye ikubiyemo ibyasabwe byose ku biro bikuru bya RMC biherereye ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro (Hepfo y’ibiro by’Umurenge wa Kigarama ku cyapa KK 786 St) bitarenze tariki 15/08/2024.

Muhorane Amahoro n’ Imigisha by Imana.
Bikorewe I Kigali, 23 Nyakanga 2024

Sheikh SINDAYIGAYA Mussa
Mufti w’u Rwanda, niwe wasinye kuri iri tangazo.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!