Umukinnyikazi ukina iteramakofe arakekwa ko yaba ari umugabo nyuma yo gukubita Umutaliyanikazi mu mikino ya Olempike(olympique )iri kubera i Paris.
Umunya Alijeriyakazi Imane Kherif witabiriye imikino ya Olempike(olympique ) yo muri uyu mwaka yigaragaje aho yari yahuriye mu mukino n’umukobwa wo mu gihugu cy’Ubutaliyani Angela Carini akamukubita igipfunsi kiremereye cyamuvunnye izuru ku isegonda rya 46 agahita atsindwa uyu mukino, ubu bikaba byabaye insanganyamatwiko ku mbuga nkoranyambaga za hano ku isi, cyane cyane ariko hakaba higanjemo izibasira uyu mukinnyi zivuga ko ari umugabo atagakwiye kuba yitabira imikino y’abagore.
Uyu Kherif wabaye igitaramo mu binyamakuru byo ku isi yose, mu mwaka wa 2023 yakuwe mu mikino y’amarushanwa y’isi nyuma yo gutsindwa ikizamini cy’ubuzima aho ibisubizo bitagaragaje neza niba ari igitsinagabo cyangwa igitsinagore mu buryo budasubirwaho.
Muri iyi mikino ya Olempike iri kubera mu Bufaransa i Pari, harimo kugenda haberamo byinshi bitangaje, ariko by’umwihariko muri uyu mukino wamaze amasogonda 46, aho Angela Carini yari amaze gukubitwa, yagaragaye aririra mu ruziga rukinirwamo aho yatangaje ko yari afite ububabare byinshi ku gice cy’izuru ari nacyo yakomerekejweho, agahita anatangaza ko atagikomeje umukino. Byahise bituma Kherif atangazwa nk’uwatsinze uyu mukino.
N’ubwo bwose abenshi bagiye bibasira uyu mukobwa wo muri Alijeriya, ariko Angela Carini we yavuze ko yemeye gutsindwa kwabaye kuko iyo umukinnyi yemerewe kwitabira amarushanwa aba yujuje ibisabwa n’amategeko agenga ayo marushanwa aba yabaye n’ubwo bwose yagiye akumirwa akanakurwa mu marushanwa menshi kubera icyo kibazo cyo gushidikanya ku kuba ari igitsina gabo cyangwa gore.
Ibi si ubwa mbere bibayeho kuko mu mikino igiye itandukanye bagenda hagaragaramo abakinnyi b’abagore ariko bafite imigaragarire ya kigabo n’ubwo bwose baba bafite ibibaranga by’abagore cyane cyane ibice byabo by’ibanga.
Kherif wagiye atwara imidari myinshi mu marushanwa agiye atandukanye, yitezweho gutwara umudali muri iyi mikino ariko mu nzira igoranye azacamo aho muri 1/4 azahura na kabuhariwekazi wo mu gihugu cya Hongiriya Anna Luca Hamori akaba umuteramakofe wa mbere muri icyo gihugu.