Mu gihugu cya Venezuela habaye imyigaragambyo ikomeye nyuma y’uko bitangajwe ko Maduro yongeye gutorerwa kuyobora igihugu.
Mu gihugu cya Venezwela giherereye muri Amerika y’amajyepfo bikomeje kudogera nyuma y’uko kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2024 hamenyekanye ko ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu biri guhengamira ku ruhande rw’uwo urubyiruko rudakozwa kongera kubona abayobora nk’ uko we yabitangaje akanemeza ko ari we uhagarariye abandi muri icyo gihugu.
Urubyiruko rw’iki gihugu rwariye karungu rero rukimara kumva ko Nicolas Madulo yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu indi manda, igihugu cyahise kirangwa no kwirara mu mihanda yose n’abaturage benshi bakora urugendo rurerure berekeza mu murwa mukuru Karakas (Caracas),no mu mijyi ndetse no mu misozi iwukikije.
Gutangaza iyo nsinzi byaje gutuma abatavuga rumwe n’ishyaka rya Madulo bakomeza kugira umujinya mwinshi, nabo bahita batangaza ko umukandida wabo Edimundo Gonzarezi( Edimundo Gonzalez) ari we watsinze ayo matora ku majwi 73,2. Abo bose batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bishyize hamwe bashyigikira Gonzalez ntibifuza kongera kubona Madulo nyuma y’imyaka cumi n’umwe ayobora iki gihugu.
Nyuma y’iyi myaka yose ngo babona ntacyo yabagejejeho uretse gusiga igihugu mu bukene bukabije.
Muri uwo mujyi abaturage barimo gutwika amapine, basaba ubutegetsi kuvaho ariko abashinzwe umutekano nabo bari kugerageza kubatatanya babarasaho ibyuka biryana mu maso n’igisikare nacyo kikaba kiri kubakumira kugera ku ngoro ya perezida.
Kubera iyo mpamvu guverinoma yatangaje ko ibaye ihagaritse ingendo z’indege zerekeza cyangwa ziva mu gihugu cya Panama na repubulika ya Dominikani(Repubic of Dominican) kuri uyu wa Gatatu kandi perezida Madulo atangaza mu magambo akomeye ko ubuyobozi bwe bugomba kumva abavuga ukuri ariko nka Leta bazi uko bagomba guhangana n’abanyabyaha.
Abari muri iyo myigaragambyo yiswe “La Lucha# bivuga “umurwano cyangwa ihangana” mu Kinyarwanda aribo Paola Sarzalejo w’imyaka 41 na se Miguel w’imyaka 64 bahuriza ku kuba uyu Madulo bavuga ko yatsizwe atakabaye afite uburenganzira bwo kwicara muri iyo ntebe nyuma yo kuba bo barabonye arenga 70%. Bakavuga ko nyuma y’urupfu rwa perezida Chavez wayoboraga Venezuwela mbere ya Madulo igihugu cyagiye mu icuraburindi gusa gusa.
Abagera kuri 32 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kwangiza byinshi mu bikoresho byakoreshejwe mu matora aho ibihugu birimo ibyo mu burengerazuba ndetse n’ibindi byo ku mugabane wa Amerika y’amajyepfo bitemera ibyavuye mu matora byatumye igihugu cya Venezuwela gitumiza abagihagarariye muri Arijantine(Argentine) n’abadiporomate bo mu bihugu bitandatu byo mu baratino harimo Chile,Costa Rica, Panama, Peru, the Dominican Republic na Uruguay batumizwaho kandi bicana n’umubano.
Kugeza kuri iyi saha hategerejwe ikiri bukurikireho.