Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Ingabo z’u Rwanda zirashinjwa kwangiza system ziyobora indege za RDC

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, kwangiza ‘System’ yayo iyobora indege, bityo ikaba isaba Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe iby’indege muri Afurika (OACI) gufatira u Rwanda ibihano.

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere taliki 29 Nyakanga 2024, nibwo Leta ya Kinshasa yasohoye itangazo rikubiyemo ibi birego bishya.

Yagize iti: “Ukwinjirirwa guteje akaga kwagaragaye muri Systems za GPS z’indege.”

Ikomeza ivuga ko “Iryo hungabana ryatejwe n’ibitero bya jamming (guhagarika itumanaho ry’indege) ndetse na spoofing (kwiyitirira abayobora indege) riri kugira ingaruka mbi ku ngendo z’indege zijya muri Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri Kanyabayonga, Butembo, Beni na Kibumba.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Minisitiri Patrick Muyaya, yatangaje ko kandi ibi bikorwa bihungabanya cyane umutekano w’ubwikorezi bwo mu kirere, ikindi kandi ngo bigira ingaruka ku ndege zose zirimo n’iby’ubucuruzi.

Minisitiri Patrick Muyaya yakomeje avuga ko inzego zibifitiye ubushobozi zakoze iperereza zikagaragaza ko “izi ‘jammings’ zihishwe inyuma n’ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse na M23 bakorana.”

U Rwanda ntacyo ruratangaza kuri ibi birego bishya ruregwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki kirego gishya cyiyongereye ku bindi byinshi Congo yagiye ishinja u Rwanda ariko bikarangira rubiteye utwatsi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!