Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeUBUREZIIbitekerezo byakurikiye itangazo rimenyesha abarimu ko bemerewe gusaba guhindurirwa ibigo

Ibitekerezo byakurikiye itangazo rimenyesha abarimu ko bemerewe gusaba guhindurirwa ibigo

Nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi itangaje ko abarimu bifuza guhindurirwa ikigo imbere mu karere cyangwa abifuza kugurana ko amarembo afunguye kuva ku wa 29 Nyakanga 2024 kugeza ku 03 Kanama 2024, bamwe mu bakoresha urubuga rwa X rwahoze ari Twitter, bagize ibyo babaza Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu, kugira ngo abibafashemo.

Ku ikubitiro uwitwa IYAMUMPAYE Goodluck ku rukuta rwe rwa X yagize ati: “Nyakubahwa Minister, ko tukwizeraho ubushobozi n’ubwenge Imana yaguhaye ugahindura ingingo ya 8
N’abatarize uburezi bagahabwa uburenganzira nk’abandi. Murakoze! Amahugurwa erega umuntu yayakora kuko ari muri weekend twatega tugakomeza kuyakurikirana niba aricyo kibazo.”

Undi ukoresha amazina ya Nkurunziza Emmanuel kuri yagize ati: “Koko ntanokutworohereza ngo twegere imiryango yacu, imyaka itatu yose ngo ubone kwemererwa gusaba. Iyo mugira ibiri koko!? Nko kuri permutation ntanicyuho cyiba gisigaye iyo mwihangana mukagena imyaka ibiri.”

Uwitwa iravugabikaba kuri X na we yagize ati: “Nyakubahwa Minister @gtwagirayezu mwakongeye mukagira impuhwe abatarize Uburezi bari muri wave 1 mukabemerera kwimuka bagakomereza training mu Turere bazajyamo Mubyeyi ? Imyaka 3 ni 36 months ? Kuki itaba iy’ Amashuri ( school years ? ) Naho abarwayi n’ ababana n’ ubumuga ?? Thx.”

Uwitwa Alexander kuri X na we ati: “Ingingo ya 8 itekerezweho kuko birababaje kuburira aho abandi babonye.

Uwitwa Hasingizwe Imana kuri uru rukuta na we yagize ati: “Nyakubahwa minister @gtwagirayezu @PUmukunzi mubona abayobozi bungirije (DoS, DoD) nabo bahawe transfer hari icyo byaba bitwaye? Mubyigeho rwose mudufashe, abujuje ibisabwa bakorera kure y’imiryango yabo bagerageze amahirwe yo kwegera imiryango yabo.”

Abo bose bagiye batanga ibitekerezo abandi babaza ibibazo Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu, ntabwo bizwi niba ari abarimu cyangwa babarizaga abarimu ariko ntabwo barasubizwa.

Loading

RELATED ARTICLES

2 COMMENTS

  1. Nitwe tubizi abantu dufite abana bato bari bakwiye kumva muntu bakareba n’impamvu Ari gusaba mutation arko kuko babona uko bita kumiryango yabo biboroheye bumvako nabandi arko tubayeho

  2. Ubuse bari kwimana permitation na mutation ngo ku bantu batararangiza amahugurwa nibwo bari gukemura ibibazo? Ko module Ari imwe mugihugu baretse abatararangiza Aya mahugurwa bakayakomereza Aho bimuriwe barumva ataribwo akazi kakorwa nta mbogamizi bwana ministry ishyire mu mwanya w’umuntu umara amezi5 ataragera mu rugo rwe bitewe na kazi uwo bashakanye akora ubuse murabona Ingo nyinshi zitagiye gusenyuka koko? Mubitekerezeho rwose

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!