Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURURutsiro : Abagore batsibagura abagabo bakaryumaho

Rutsiro : Abagore batsibagura abagabo bakaryumaho

Mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro, bamwe mu bagabo bashimangira ko batakigira ijambo mu ngo zabo aho banakubitwa bagafunga umunwa ngo amahoro ahinde.

Uretse abagabo, ngo n’abagore bavuga ko iyo umugabo ashatse kunanirana nta kindi bamukosoza uretse inkoni kugira ngo asubize ubwenge ku gihe.

Mu nkuru dukesha TV10, ngo aba bagabo baba bagomba no kumurikira amafaranga bakoreye abagore babo iyo batashye nta na rimwe ribuzemo.

Bakomeza bavuga ko ubu abagore ari bo batware b’ingo aho ngo bajya banakosozwa inkoni bakaryumaho ngo amahoro ahinde.

Bamwe mu bagabo bo muri Kigeyo, muri Rutsiro ngo mu mafaranga bakoreye baba bagomba kuyamurika ari imbumbe, nta no kwibeshya ngo bakureho ayo kunywera.

Hirya no hino mu ngo hakunze gutungwa agatoki ko habera ihohoterwa rikorerwa abagabo rikozwe n’abagore babo bakaruca bakarumira bamwe banga ko rubanda ibota, cyangwa bavuga ko kuba umugabo yagaragaza ko akubitwa n’umugore byaba ari ukwisuzuguza.

 

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!