Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeUBUREZIEse ko numva ngo abarimu basabye buruse barasubijwe ngewe byagenze bite?(Igisubizo...)

Ese ko numva ngo abarimu basabye buruse barasubijwe ngewe byagenze bite?(Igisubizo…)

Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2024 nibwo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB cyatanze uburenganzira ku barimu bujuje ibisabwa bagasaba guhabwa amahirwe yo kwiga Kaminuza bari mu kazi ku buntu.

Ubusanzwe umwarimu yajyanaga dosiye ye ku Karere akazategereza ko atoranywa, ariko uyu mwaka gusaba byakorewe muri sisiteme ya TMIS. Umwarimu yinjiraga muri konti ye maze akisabira.

Kugeza ubu amezi ageze muri abiri abasabye bafite amatsiko menshi y’igisubizo bazahabwa niba bemerewe cyangwa bataremerewe.

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hagiye hakwirakwira amakuru avuga ko abarimu basabye buruse basubijwe, bamwe banagaragaza ibimenyetso by’ibyo basubijwe. Nyamara ku rundi ruhande abandi bakagaragaza impungenge ko batasubijwe ndetse batakinabona ubusabe bwabo muri konti zabo.

Kugeza ubu amakuru ariho ni uko ubusabe bw’aba barimu buboneka muri konti z’abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse nk’uko bigaragara igisubizo cya nyuma kitaratangwa, kuko bigaragara ko bigikorwaho ( In progress).

Bamwe mu bakwirakwije amakuru atuzuye, basanze ku busabe bwabo bigikorwaho ( in progress) ariko bakanze ku tudomo 3 turi imbere ya ririya jambo, bahasanga “Preview” bahakanze, hasi basanga mu ibara ry’icyatsi handitse ko byemejwe by’agateganyo “Temporary approved”

Iki gisubizo bigaragara ko cyatanzwe muri sisiteme hafi nyuma y’ukwezi ubusabe bwoherejwe nicyo cyatumye bamwe bavuga ko basubijwe nyamara bigaragara ari agateganyo, bishoboka ko igisubizo cya burundu cyazaza kigaragaza ko atemerewe cyangwa yemerewe.

Mu gihe umwarimu azaba yasubijwe bya nyabyo, azasanga kuri “Status” y’ubusabe bwe hatakiri “in progress” ahubwo ari “Approved, accepted,…” cyangwa ” Rejected, not approved,…”

Bivuze ko kugera ubu REB itaratanga igisubizo ntakuka niba warasabye ukwiye gutegereza wihanganye.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!