Nk’uko bigaragara mu ibaruwa NESA yanditse isaba abarimu bazafasha mu gikorwa cyo kugenzura ikosorwa ry’ibizamini bya Leta bisoza byo mu mashuri yisumbuye, gukosora ibyo bizamini bizatangira tariki ya 05 Kanama 2024.
Bigaragara ko iki gikorwa kizamara iminsi igera kuri 20 kuko kizarangira tariki ya 25/08/2024.
Kugeza ubu uyu ni umunsi wa gatatu ibizamini bitangiye gukorwa bikaba birimbanije.