Sunday, February 2, 2025
spot_img

Latest Posts

NESA Updates: Itangazo risaba abifuza kugenzura ikosorwa ry’ibizamini bya Leta ( Checkers)

Bwana Umuyobozi w’Akarere ka Huye
INTARA Y’AMAJYEPFO

Bwana Muyobozi,

Impamvu: Gusaba urutonde rw’abarimu bo mu mashuri abanza bazagenzura ikosora ry’ibizamini bya Leta bisoza Amashuri Yisumbuye (checkers)

Mbandikiye ngira ngo mbasabe urutonde rw’abarimu (checkers) bigisha mu mashuri abanza bazagenzura
ikosora ry’ibizamini bya Leta bisoza Amashuri Yisumbuye riteganyijwe kubera mu mashuri ane (4): Petit
Seminaire V Fidelis, Saint Mary’s High School Kuruhura, GSO Butare na GS HVP Gatagara; kuva tariki ya
05/08/2024 kugeza tariki ya 25/08/2024.

Umwarimu uhamagawe mu gikorwa kijyanye n’ikosora ry’ibizamini bya Leta agomba kuba ari inyangamugayo kandi ntagomba kugira izindi nshingano ahabwa n’umukoresha we igihe akiri mu bikorwa bijyanye no gukosora. Ntagomba kandi kuba ari muri gahunda nzamurabushobozi yo mu biruhuko,
izakorwa mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza mu kwezi kwa Kanama 2024.

Igikorwa cyo gusuzuma ikosora kizatangira tariki ya 11/08/2024. Abarimu bahamagawe muri icyo gikorwa bagomba kugera aho bazakorera kuri iyo tariki nyuma ya saa sita. Utazaboneka uwo munsi azasimburwa.

Urutonde rw’abo barimu rugomba kugezwa kuri NESA bitarenze tariki ya 02/08/2024, kuri email dmazimpaka@nesa. gov.rw, kandi rutunganyije hakurikijwe imbonerahomwe iri ku mugereka. Mu karere ka Huye, hakenewe abarimu 1000 (250 kuri buri kigo k’ikosora).
Mbashimiye imikoranire myiza

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!