Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024, binyuze ku rukuta rwa X, ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Madame Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yirukanwe ku mirimo ye nka Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo ( MIFOTRA) kubera ibyo akurikiranweho.
Hari hashize igihe kigera mu kwezi kumwe uyu Jeanne d’Arc Mujawamariya ari bwo ahawe inshingano kuri uyu mwanya.
Ibi bibaye nyuma y’uko muri iyi minsi harimo kumvikana amakuru yo kubura kw’imishahara y’abakozi bamwe na bamwe igatinda kuza mu gihe abo bakorana bayibonye.
Ntiharamenyekana ibyo uyu muminisitiri agomba kubazwa.

