Mu gihe muri uku kwezi inama ya NATO, yabereye i Washington yafashe umwanya munini ku ntambara ya Ukraine n’amatora arimo gutegurwa muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ku rundi ruhande inzobere mu bya gisirikare cy’uyu muryango zafashe umukoro wo gusesengura uko bazahura ubwirinzi bw’u Burayi basanze buri mu manegeka.
Mu gihe igihunga ari cyose kuri uyu muryango ko igihe icyo ari cyo cyose baterwa n’Uburusiya, Abayobozi bari ku nkeke yo gushaka uko bakaza ingamba z’ ubwirinzi nibura mu myaka nka mirongo itatu.
Nk’uko amakuru yagiye hanze abigaragaza, ubu ngo Leta zitandukanye zihurikiye muri uyu muryango mu byumweru bishize zohereje ibisabwa kugira ngo gahunda yabo igerweho.
Isuzumanabuhanga ryakozwe ngo ryahishuye ko hari impande zijegajega mu gisirikare cya NATO, bityo ngo hakenewe ama miliyari y’ama Euro kugira ngo hagire ibikosorwa.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, bitangazako ku ruhande rw’Uburayi hari ibintu bigomba gukosorwa kuko bitari ku rwego rw’Ubwirinzi bwifuzwa.
Mu hantu hagaragara intege nke ngo harimo ubukene bw’intwaro z’Ubwirinzi cyane cyane ku bitero byo mu kirere na Missiles ziraswa mu ntera ndende.
Hari kandi ubuke bw’abasirikare, amasasu, ibabazo by’ibikoresho bikenewe, itumanaho rigezweho ryizewe ku rugamba, ibi ni bimwe mu byagaragajwe n’abayobozi ba NATO.
Ibi biganiro bisa n’ibyagizwe ubwiru mu rwego rwo kwirinda guha icyuho umwanzi, ntabwo hashyizwe ahagaragara ibikenewe nyakuri, mu mibare ifatika n’ikiguzi bizasaba ngo bazibe icyuho.
Ubu bushakashatsi bukomeza kugaragaza ko NATO ikomwa mu nkokora no kuba hari ibihugu byo kumugabane w’Uburayi bidafite amikoro ahagije ajyanye n’intego NATO iba ishaka kurasaho.
Ikindi ngo ni ukutumva kimwe uburyo ibihugu binyamuryango byagararamo imbere y’Uburusiya.
NATO ubu ifite impungenge zishingiye ku matora ya Leta Zunze ubumwe za Amerika, nk’umukire mu muryango, aho bumva ko imigambi yabo yakomwa mu nkokora mu gihe hatorwa Donald Trump, wigeze kunenga ibihugu by’Uburayi, nabyo biri muri NATO, abashinja ko banyunyuza imitsi Leta Zunze ubumwe za Amerika.