Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURURubavu: Ikirombe cyagwiriye bane bari bagiye kwiba itaka umwe arapfa

Rubavu: Ikirombe cyagwiriye bane bari bagiye kwiba itaka umwe arapfa

Mu Karere ka Rubavu umuturage witwaga Nizeyimana Florence w’imyaka 26 y’amavuko, yaguye mu kirombe gicukurwamo itaka ryo kubumba amatafari ya rukarakara, abandi barimo umwana w’imyaka 9 y’amavuko barakomereka.

Ku wa Kabiri taliki 23 Nyakanga 2024 nibwo ibi byabaye, bibera mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Muhira ho mu Mudugudu wa Kizi.

Bizimana Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rugerero yemeje ko aya makuru ari ukuri.

Yagize ati: “Iyi mpanuka yatewe n’ikirombe gicukurwamo itaka ryo kubumba amatafari ya rukarakara, aho cyagwiriye abantu 4, batatu barakomereka, umwe ahita yitaba Imana. Bagicukuragamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko cyari cyarahagaritswe, ndetse bakaba batari abakozi ba nyiracyo, ahubwo buri wese yajyagamo gushaka igitaka.”

Akomeza avuga ko RIB yahageze uwitabye Imana agasuzumwa nyuma agashyingurwa, mu gihe abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Gisenyi.

Uwitabye Imana ni Nizeyimana Florence w’imyaka 26 y’amavuko mu gihe abakomeretse barimo Ishimwe Christian w’imyaka 9 y’amavuko, Uwamariya Pascaline w’imyaka 14 y’amavuko na Nyiramajyambere Esperance w’imyaka 40 y’amavuko.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!